Huye: Abangavu 139 bayobotse gahunda yo kuboneza urubyaro nyuma yo kubyarira iwabo

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye igaragaza ko muri aka karere habarurwa abangavu 139 babyariye iwabo kuva uyu mwaka watangira, bose bakaba baritabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro nta gahato nyuma yo kubiganirizwa bakumva neza ibyiza byayo. Imibare igaragaza kandi ko uko imyaka ihita ariko umubare w’abitabira kuboneza urubyaro wiyongera.

Umwe muri bo wabyaye afite imyaka 18 wo mu Murenge wa Mbazi, yabwiye itangazamakuru ko kuba yarafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro byamubereye byiza kuko bizamurinda kongera kubyara mu gihe atabiteganyije. Aboneraho kugira inama bagenzi be batarabyara ko bakomeza kwirinda bakifata, byabananira bagakoresha agakingirizo.

Yagize ati, “Umuntu wese wumva adashoboye kwifata yaboneza urubyaho aho kugwa mu mutego nk’uwo naguyemo ngatwara inda. Byarangoye cyane kuko iwacu babanje kubyakira nabi niyemeza ko nimara kubyara nzihutira kuboneza urubyaro kugira ngo ntazongera gucikwa ngatwara inda”.

Undi mukobwa wabyariye iwabo, ariko nyuma akabona umugabo avuga ko akimara kubyara bahise bamuboneza urubyaro mu gihe cy’imyaka itatu, kandi ko bizamurinda kubyara indahekana.

Yagize ati,” Kuboneza urubyaro ni byiza bituma utabyara indahekana kandi bikanakugirira akamaro mu gihe waganiriye n’umugabo kubera ko nari nabyariye iwacu ntabwo narigufata umwanzuro wo kujya kubana nawe ntamubwiye ko naboneje urubyaro kuko narikugerayo simpite mubyarira, nkamubangamira ndetse nkanabangamira n’umwana nabyaye tutarabana”.

Kankesha Annonciata, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ababoneza urubyaro batabihatirwa, ahubwo babikora kubushake, nyuma yo kubagira inama no kubigisha bagasobanukirwa ibyiza byo kuboneza urubyaro n’ingaruka zo kutabikora.

Yagize ati,” Umubyeyi umaze kubyara turamwigisha we n’umugabo we nk’umuryango ibijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro bo bakihitiramo icyo bumva cyabafasha, uburyo bahisemo nibwo abaganga bamukorera, abangangavu babyaye nabo tukabahuriza hamwe tukabaganiriza bakabona kuboneza urubyaro kuko abagera ku 139 babyaye kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu baboneje urubyaro ”.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Huye wungirje, akomeza avuga ko iyo urebye kuri gahunda yo kuboneza urubyaro mu Karere ka Huye mu myaka itatu ishize usanga iyi gahunda abaturage bagenda barushaho kuyumva bakanayitabira kuko mu 2018 bari kuri 59 % naho 2019 bagera kuri 62%, ubu bakaba bageze kuri 63% bityo bigatanga icyizere ko ubwitabire bw’ababoneza urubyaro rwazagera ku 100%.

Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo kuboneza urubyaro, aho abaturage bashishikarizwa kubyara abo bashoboye kurera kuko ubwiyongere bwabo budahuye n’ubukungu bw’igihugu.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura umubare w’abaturage baboneza urubyaro, bakava kuri 48% bariho mu 2013-2014 bakagera kuri 60% mu 2024.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →