Abantu barenga 20 barimo n’abasirikare baguye mu bitero by’abitwaje intwaro muri DRC

Abanyagihugu 19 nibo bamenyekanye ko baguye mu bitero byagabwe n’abitwaje intwaro, byagabwe mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokalasi ya Congo mu mpera z’icyumweru dushoje. Ibi bikorwa bishinjwa umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ugakorera ku butaka bwa DRC.

Ibi bitero, byahitanye abasirikare babiri byagabwe mu mpera z’icyumweru dusoje. Abo basirikare umutwe witwaje ibirwanisho, ADF, wabasanze ku kirindiro byabo biri muri Territoire ya Fizi.

Abategetsi muri Congo, bemeza ano makuru bavuga ko mu bahitanywe n’ibyo bitero harimo abanyagihugu bari bashimuswe ku munsi wo kuwa Gatanu tariki 19 Kamena 2020 n’umutwe wa ADF ubasanze mu mirima yabo.

Abandi mu babiguyemo, barimo abo mu ntara ya Ituri, aho kuri iki cyumweru uwo mutwe wishe abasivile icumi, barimo abagore n’abana. Umutwe w’abarwanyi wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, ushinjwa ko kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe ko mu mwaka ushize wa 2019, umaze kwica abasivile barenga 500 muri Kongo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →