Huye: Abagabo bifuza ko bashyirirwaho ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Huye bavuga ko bifuza kugira uruhare rufatika muri gahunda yo kuboneza urubyaro bibakoreweho, ariko ko bahura n’imbogamizi yo kuba uburyo bo bakoresha ari buke ugereranyije n’ubw’abagore. Ni mu gihe imibare itangwa n’ubuyobozi bw’aka karere igaragaza ko kuboneza urubyaro bigeze kuri 63%, muri abo 55% ni abagore, naho abagabo ni 8% gusa.

Abaganiriye n’itangazamakuru, bagaragaza ko gahunda yo kuboneza urubyaro ari nziza kuko ifasha mu kwirinda kubyara indahekana ndetse bakabyara abo bashoboye kurera bakanabona umwanya uhagije wo kubitaho, bagakura neza n’ababyeyi nabo bikabafasha gukora imirimo yabo neza.

Mu gihe abagore bafite uburyo bunyuranye bwa kizungu bakoresha mu kuboneza urubyaro burimo gukoresha ibinini, agapira, inshinge, urunigi n’izindi, ku bagabo bo hakoreshwa uburyo bwo kubafunga burundu buzwi nka vasectomie.

Umwe mu bagabo bo mu Murenge wa Karama, Akagari ka Gahororo ufite abana batatu, avuga ko haramutse habonetse ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro kubagabo butari ubwo kwifungisha burundu nawe yakwihutira kuboneza urubyaro ariko ko kwifungisha burundu atabikora kuko abona ko yaba yifungiye urubyaro.

Yagize ati,“ Mu rugo iwanjye umugore niwe witabira gahunda yo kuboneza urubyaro agakoresha uburyo bwo gufata ibinini kuko twabanje gukoresha urushinge biratunanira. Uburyo bwo kwifungisha burundu njyewe sinabukoresha kuko ushobora kwifungisha burundu ugasanga nawe wifunze mubundi buzima buri imbere nawe utazi ariko haramutse habonetse ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro nanjye na naruboneza”.

Yakomeje agira inama abandi bumva ko gahunda yo kuboneza urubyaro ntacyo imaze. Avuga ko iyo ubyaye abana b’indahekana urugo rudatera imbere, bikongera bigatuma nawe ubwawe n’umwana ubyaye adashobora gukura neza kuko utabona uko umwitaho mu gihe wamusamiyeho undi akiri muto.

Undi mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, akaba afite abana bane, avuga ko impamvu abagore aribo bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ari uko bafite amahitamo menshi.

Ati,“ Kuboneza urubyaro nta kintu biba bintwaye gusa icyiza ni umugabo n’umugore bicara bakabiganiraho. Gusa sinshobora gukoresha uburyo bwa burundu. Impamvu ni uko umugore we ashobora kuboneza urubyaro agafunga igihe runaka ejo yashaka kongera kubyara akabikora .Ariko umugabo niba bamufunga burundu ntibishoboka kongera kubyara.

Mukarere ka Huye abitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro bose hamwe ni 63%, ariko ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bikwiye kuba 100%, bityo ko budashimishijwe n’iyi mibare, ikaba ari yo mpamvu bukomeje ubukangurambaga kuri gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo umubare w’abayitabira wiyongere.

Iradukunda Isabella

Umwanditsi

Learn More →