Leta y’u Burundi yagize icyo ivuga ku cyemezo yafatiwe na Amerika cyo kudaha VISA abarundi

Leta zunze ubumwe za Amerika, ziherutse gufata icyemezo cyo kudaha VISA zinjira ku butaka bwayo Abarundi, uretse abakorera imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga kandi nabo babanje kwerekana ko bafite impamvu z’akazi. Kuri uyu wa 22 Kamena 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yatangaje ko biteguye kuganira, bagakemura ikibazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi kuwa mbere, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Amb. Ezechiel Nibigira yatangaje ko u Burundi bushaka ko kutumvikana kwabayeho kubonerwa umuti.

Leta ya Amerika yatangaje ko ihagaritse guha Visa abaturage b’u Burundi, uretse ibyiciro bimwe birimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga.

Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika, byagereranywa na minisiteri y’ubutegetsi mu bindi bihugu, mu itangazo ryabyo byavugaga ko Leta y’u Burundi yanze guha ibyangombwa no kwakira Abarundi bashinjwa ibyaha bashakaga kohereza iwabo mu Burundi.

Amerika ivuga ko u Burundi “bwanze cyangwa bwatinze nta mpamvu guha ibyangombwa by’inzira abanyabyaha b’Abarundi” ishaka kohereza iwabo, bityo “biteza ikibazo Amerika cyo kugumana abanyabyaha ku butaka bwayo“.

Ibi byatumye ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika ategeka ibiro by’abahagarariye Amerika mu mahanga kudaha Visa Abarundi uretse ibyiciro bimwe na bimwe, kuva tariki 12 Kamena 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri Nibigira yavuze ko ibyo Amerika yashakaga gukora ari igikorwa gisanzwe cy’ubucamanza, ariko harimo abantu batari Abarundi bashakaga kohereza mu Burundi.

Bwana Nibigira avuga ko u Burundi bwiteguye kwakira Abarundi bazoherezwa na Amerika ariko abatari Abarundi “bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho kubohereza mu Burundi“.

Leta ya Amerika isanzwe ikora ibikorwa byo kohereza mu bihugu bakomokamo abo yafashe ishinja ibyaha bikomeye, iyo badafite/batarabona ubwenegihugu bwa Amerika.

Itangazo rya Amerika ryo mu cyumweru gishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ryavugaga ko “ubwo ubutegetsi bwahindutse mu Burundi” bizeye imikoranire mishya y’ibihugu byombi. Ko “bizeye ko hazabaho ibiganiro byo gucyemura iki kibazo“.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →