Igihugu cya Arabia Saoudite cyafashe icyemezo kibuza abanyamahanga kujya mu mutambagiro mutagatifu

Ubwami bw’Igihugu cya Arabia Saoudite bwatangaje ko abayoboke b’idini ya Isilamu bajyaga mu mutambagiro muri iki gihugu nta numwe uzemererwa kuwujyamo aturutse hanze kubwo kwirinda Covid-19. Abemerewe ni abanyagihugu n’abanyamahanga bari ku butaka bw’iki gihugu muri ibi bihe gusa.

Umubare muto w’abantu baba muri iki gihugu nibo uzemererwa kuwujyamo nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubwami bw’iki gihugu. Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri byari byitezwe ko bashobora kujya i Macca n’i Medina mu mpeshyi y’uyu mwaka mu mutambagiro mutagatifu uhuza abasilamu. Hari hamaze iminsi hari ubwoba ko uyu mutambagiro uzahagarikwa.

Mu bihe bisanzwe, uyu mutambagiro ni kimwe mu bintu bikomeye ku kirangaminsi cy’umwaka cy’abayisilamu. Gusa ubu abantu bacye bo mu bindi bihugu baba muri Arabia Saoudite nibo bazemerewa kuwukora.

Abategetsi bavuga ko ubu aribwo buryo bwonyine bazashobora kubahiriza amabwiriza abuza abantu kwegerana kugira ngo babarinde kwandura coronavirus.

Arabia Saoudite nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, imaze kugira abantu 161,005 banduye coronavirus na 1,307 yishe. Muri weekend ishize nibwo bahagaritse amategeko agumisha abantu mu ngo zabo (lockdowon).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →