Kigali: Hari Imidugudu 6 yashyizwe mu kato”Guma mu rugo”

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryo muri irijoro rya tariki ya 25 Kamena 2020, hagaragazwa imidugudu itandatu yashyizwe mu kato, gahunda ya Guma mu rugo. Uretse iyi Midugudu, ahandi naho mu bice bitandukanye bahawe integuza ko isaha n’isaha bashobora kugenzerezwa batyo.

Imidugudu yashyizwe mu kato ni;

  1. Umudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama ho muri Kicukiro.
  2. Umudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama ho muri Kicukiro
  3. Umudugudu wa Zuba, Akagari ka Nyarurama, Umurenge Kigarama, Akarere ka Kicukiro
  4. Umudugudu wa Rugano, Akagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo ho muri Kicukiro
  5. Umudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali ho muri Nyarugenge
  6. Umudugudu wa Gisenga, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali ho muri Nyarugenge

Iyi Midugudu uko ari itandatu yashyizwe mu kato, byatangajwe ko izakamaramo iminsi 15. Abakozi ba Leta n’abigenga bose batuye muri iyi Midugudu basabwa gukorera akazi kabo mu rugo, ingendo ziva muri buri Mudugudu zijya ahandi cyangwa izihinjira zirabujijwe uretse abajya kwa muganga cyangwa se abafite indi mpamvu ya ngombwa ifatika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →