Koreya ya Ruguru yisubiyeho ku cyemezo cyo kohereza ingabo zayo ku mupaka uyihuza n’iy’Epfo

Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yahagaritse umugambi wo kohereza abasilikali b’iguhugu cye ku mupaka ubahuza na Koreya y’Epfo.

Ikigo ntaramakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, gitangaza ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya komisiyo ya gisilikali y’ishyaka riri ku butegetsi yari iyobowe na Kim Jong Un ejo kuwa kabiri ku ikoranabuhanga rya video conference.

Uretse icyemezo cyo kutohereza ingabo ku mupaka, igisilikali cya Koreya ya Ruguru cyatangiye kumanura imizindaro mini cyane y’indangururamajwi cyari cyarashyize ku mupaka na Koreya y’Epfo. Koreya ya Ruguru yayikoreshaga mu icengezamatwara ryayo muri Koreya y’Epfo.

Naho minisiteri ya Koreya y’Epfo ishinzwe guhuza Koreya zombi yatangaje ko Koreya ya Ruguru yakuye inyandiko ku mbuga nkoranyambaga inyuzaho icengezamatwara ryayo rigenewe Koreya y’Epfo.

Koreya ya Ruguru nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, ntiyasobanuye impamvu yafashe ibi byemezo. Mu cyumweru gishize ni bwo yari yatangaje ko itegura kohereza abasilikali ku mupaka.

Soma hano inkuru bijyanye : Icyuka cy’intambara kiratutumba hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020, ibihugu byombi biribuka imyaka 70 ishize birwanye. Koreya zombi zarwanye intambara ikaze cyane yahitanye abantu barenga miliyoni eshatu, abenshi b’abasivili, kuva mu 1950 kugera mu 1953. Usibye amasezerano yo guhagarika imirwano, nta masezerano yo guhagarika intambara burundu bigeze bageraho kugera n’ubu. Bivuze ko bakiri mu ntambara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →