• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Intsinzi ya Chelsia yahesheje Liverpool igikombe yaherukaga mu myaka 30

Umwanditsi
June 26, 2020

Umukino wa Shampiyona y’Ubwongereza( Premier League) wahuje ikipe ya Man. City na Chelsia mu ijoro ry’uyu wa 25 Kamena 2020 warangiye ari ibitego 2 bya Chelsia kuri 1 cya Man.City. Ibi byahise bihesha Leverpool igikombe yaherukaga mu myaka 30 ishize.

Iki gikombe Liverpool yaraye yegukanye bitewe na Man. City yananiwe gutsinda iyo byari bihanganye, kibaye icya 19 kinjiye mu bubiko bwayo, ariko kandi kikaba icya mbere kuva mu 1990.

Nubwo muri ibi bihe mu Bwongereza Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho zimwe muri zo harimo ukudateranira hamwe kw’abantu benshi, abafana ba Liverpool byabananiye kwihangana maze barenga kuri izi ngamba ubwo ikipe yabo yatwaraga iki gikombe, bahise bajya muri Sitade yabo kubyina intsinzi.

Ikipe ya Liverpool, itwaye iki gikombe ku manota 86 mu gihe iyikurikiye iyirusha amanota 23. Ni agahigo iciye kuko bitigeze biba muri shampiyona y’iki gihugu ko ikipe itwara igikombe irusha iyikurikiye amanota angana atyo. Itwaye iki gikombe kandi mu gihe habura imikino 7 ngo Shampiyona isozwe. Mu gihugu cy’Ubwongereza ikipe ya Liverpool niyo ya mbere, ikaba inayoboye izindi ku mugabane w’Uburayi bitewe n’uko ariyo yatwaye Champions League iheruka mu kwezi kwa Kamena 2019. Iyi kipe kandi ni nayo ya mbere ku Isi nyuma y’Igikombe cy’amakipe akomeye yatwaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga