Umusaza w’imyaka isaga 100 muri Ethiopia yakize Covid-19

Umwe mu baganga bakurikiraniye hafi ndetse akavura umusaza wo mu gihugu cya Ethiopia bivugwa ko afite imyaka isaga 100 y’amavuko yatangaje ko gukira icyorezo cya Covid-19 k’uyu mukambwe bitangaje.

Umuryango wa Aba Tilahun Woldemichael uvuga ko afite imyaka 114 y’amavuko. Kugira iyi myaka, byahita bimugira umugabo wa mbere ku isi ufite imyaka myinshi cyane, ariko nta cyemezo cy’amavuko gihari cyemeza ko iyo myaka ivugwa ari ukuri.

Abantu bafite hejuru y’imyaka 80 y’amavuko bavugwaho kuba mu bazahazwa cyane na coronavirus iyo baramutse bayanduye. Kuri uyu mukambwe, ni uwihayimana wo mu idini rya orthodoxe ryo muri Ethiopia. Ubu ari kwitabwaho iwe mu rugo n’umwuzukuru we w’umuhungu, Binyam Lulseged Tilahun w’imyaka 24.

Uyu mukambwe, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ubwo nari mu bitaro, nasengaga Imana nsaba ngo inkize. Narariraga kandi nsengera igihugu cyose ngo cyongera kugira ubuzima”

Aba Tilahun yari yasanganywe iyo virusi ubwo hapimwaga bitunguranye abatuye agace atuyemo ko mu murwa mukuru Addis-Abeba, ashyirwa mu bitaro mbere yuko agaragaza ibimenyetso, nkuko Dr Hiluf Abate yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC.

Uwo muganga wakurikiranye ndetse akavura uyu mukambwe, yongeyeho ko ibi byatumye itsinda ry’abaganga rifatirana iyo ndwara itarakara mu mubiri we ndetse ribona n’uburyo bwo kumukurikiranira hafi.

Mu minsi ine ashyizwe mu cyumba cy’indembe cyo mu bitaro bya Yeka Kotebe biri i Addis-Abeba, Aba Tilahun yarushijeho kuremba ubwo iyo virusi yari itangiye kuganza ubuzima bwe nuko ashyirwa mu buryo bumwongerera umwuka wo guhumeka wa oxygène, nkuko Dr Hiluf abivuga.

Yamaze iminsi 14 yose hamwe mu bitaro, avurwa mu gihe cy’icyumweru kirenga ahabwa umwuka wa oxygène. Yanahawe imiti yica udukoko (anti-biotics) ndetse n’umuti urwanya kubabuka (inflammation) wa dexamethasone uherutse gutangazwa nk’intambwe ikomeye itewe mu kuvura abarwayi ba Covid-19 barembye.

Kugeza ubu muri Ethiopia hamaze kwemezwa abantu 5,425 banduye coronavirus, muri bo 89 imaze kubica naho 1,688 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →