Perezida Razarus Chakwera warahiriye kuyobora Malawi ni muntu ki, yavuze iki arahira?

Razarus Chakwera, umugabo w’imyaka 65 y’amavuko niwe Perezida Perezida w’Igihugu cya Malawi warahiye kuri uyu wa 28 Kamena 2020. Uyu yahoze ari umuvugabutumwa, ubu atowe yari umukuru w’ishyaka Malawi Congress Party (MCP) ritavugaga rumwe na Leta. Mu kurahira, yahamije ko mubyo azitaho harimo kunga ubumwe bw’abanyamalawi, akarwanya ubukene, agaca inzara. Uwo asimbuye yanze kwitabira umuhango w’irahira, ahubwo akaba ari kuvuga ko yobwe.

Mu ijambo rya Perezida Razarus Chakwera nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa Malawi, aho yasimbuye Perezida ucyuye igihe Peter Mutharika, yagize ati“ Banya-Malawi bagenzi banjye, guhagarara imbere yanyu nka Perezida wanyu uyu munsi ni icyubahiro”.

Perezida Chakwera, yasezeranije kunga ubumwe bw’igihugu no kurwanya ubukene. Yagize ati:” Byaba bimaze iki kwibohora ikandamizwa niba mwe nanjye turi abacakara b’inzara? Cyangwa kwibohora ubukoloni niba uri umucakara w’irondabwoko?, Igihe ni iki ngo turenge ibyo kugira inzozi gusa, igihe ni iki ngo dukanguke, tuve mu bitotsi, ubundi inzozi zacu tuzihindure impamo”.

Yagize kandi ati: ” Mubimfashijemo, tuzagarura icyizere mu kugira Leta ikorera abaturage; itari Leta itegeka, Leta itera ishema, itari Leta iteje uburakari, Leta itega amatwi, itari Leta isakuza ahubwo Leta ikurwanirira aho kukurwanya”.

BBC dukesha iyi nkuru, umunyamakuru wayo Peter Jegwa uri mu murwa mukuru Lilongwe avuga ko Bwana Mutharika atitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Chakwera kuko amategeko adategeka perezida ucyuye igihe kwitabira irahira ry’umusimbuye.

Perezida Lazarus Chakwera warahiriye kuyobora Malawi ni muntu ki?
Uyu mugabo w’imyaka 65 y’amavuko, yahoze ari umuvugabutumwa, ni umukuru w’ishyaka Malawi Congress Party (MCP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Yavukiye mu murwa mukuru Lilongwe, avuka ku mubyeyi w’umuhinzi gakondo. Yize kaminuza mu bijyanye na filozofiya na tewolojiya muri Malawi, Afurika y’epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yabaye umwarimu wa kaminuza, ndetse yanditse ibitabo byinshi ku iyobokamana.

Mu kwiyamamaza kwe, Chakwera yasezeranyije gukora amavugurura arimo nko kuzamura ikigero cy’umushahara-fatizo mu gihugu. Akuriye urugaga rw’amashyaka icyenda, rwitwa ‘Tonse Alliance’, ndetse mu kwiyamamaza kwe yari ashyigikiwe na Joyce Banda wahoze ari Perezida wa Malawi, na Visi Perezida Saulos Chilima – na we wari wiyamamaje.

Bwana Chilima, waje ku mwanya wa gatatu mu matora yo mu 2019 – yahoze ari inshuti ya Perezida Mutharika, ariko ubu bamaze igihe badacana uwaka. Mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2014, Lazarus Chakwera yariyamamaje, aba uwa kabiri.

Ni iki Abanyamalawi batagereje kuri Perezida Lazarus Chakwera?

Umunyamakuru wa BBC Will Ross avuga ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu mateka ya Politike muri Malawi, kuko ari gihamya yuko inkiko n’abaturage batora bari biteguye kudakorera ku bwoba bw’ubutegetsi bwa perezida.

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko hari ibindi bihugu byo muri Afurika nabyo byahinduye impfabusa ibyavuyemo mu matora, nko muri Kenya mu 2017, ariko kubona utavuga rumwe n’ubutegetsi atsinda amatora yasubiwemo ni ikintu kitari cyarigeze kibaho.

Ubu bwana Mutharika ari kwamagana ibyavuye muri aya matora yasubiwemo, avuga ko yibwe, ndetse birashoboka ko yatanga ikirego mu rukiko, ariko abaturage ba Malawi bo bahisemo Lazarus Chakwera nka Perezida wabo mushya. Icya mbere kirindiriye uyu wahoze ari umuvugabutumwa wo mu idini rya ‘Pentecôte’ n’umwarimu wa telowojiya muri kaminuza, ni ukunga igihugu kimaze amezi kiri mu bushyamirane bwa Politike.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →