Kamonyi/Runda: Aharimo gukorwa umuhanda habonetse imibiri y’abantu

Mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ku mugoroba w’uyu wa 29 Kamena 2020 aharimo gukorwa umuhanda uteganywa gushyirwamo kaburimbo, habonetse imibiri bikekwa ko yahashyizwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mibiri, aho yabonetse ni mugahanda karimo guhangwa ngo gashyirwemo kaburimbo ahari kuzamurwa amazu y’amagorofa( abahatuye bavuga ko nta muhanda wahigeze ). Kazamukira cyangwa kakamanukira kuri aya mazu arimo kuzamurwa, kagahuza umuhanda munini usanzwe urimo gukorwa n’uwakaburimbo uhari.

Mwizerwa Rafiki, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko aha hantu koko habonetse imibiri, ariko ko bataramenya neza amakuru kuriyo. Avuga ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri ishobora kuba ihari bikomeza kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2020.

Aka gahanda karimo guhangwa ngo gashyirwemo Kaburimbo, ku munsi w’ejo tariki 28 Kamena 2020 ubwo imashini zatangiraga gusiza, habaye ukutumvikana kuri bamwe mu baturage n’abakora umuhanda. Banyiri ubutaka bavuga ko nta muhanda wigeze aha hantu, ko abashaka kuwuhashyira biri mu nyungu zabo, bityo ko mbere ya byose bagomba kubanza kubiganiraho, amategeko agenga iby’ingurane no kwimura abantu mu byabo akubahirizwa, cyane ko ngo katari muri gahunda y’ikorwa ry’umuhanda Ruyenzi-Gihara watangarijwe abaturage mbere.

Aha niho harimo gushyirwa umuhanda, abaturage bavuga ko utahahoze. Hafi aha niho habonywe iyi mibiri.

Umurenge wa Runda, uri mucyahoze ari Komine Runda. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abatutsi benshi bahiciwe, baba abari bahatuye, abahahungiye cyangwa se abambukaga Nyabarongo bava Kigali n’ahandi, kimwe n’abakurwaga ku misozi itandukanye ihakikije. Hari bamwe mu biciwe imiryango na n’uyu munsi nyuma y’imyaka 26 bagisaba guhabwa amakuru y’aho ababo bishwe bashyizwe.
Munyaneza Theogene /intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →