• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
26/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
26/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
26/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET

Abashinjwa urupfu rw’Umwirabura Floyd bagejejwe imbere y’urukiko bahakana ibyo baregwa

Umwanditsi
June 30, 2020

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abapolisi bane bashinjwa iyicwa ry’Umwirabura George Floyd bitabye umucamanza kuri uyu wa 29 Kamena 2020 mu mujyi wa Minneapolis ho muri leta ya Minnesota, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu. Bavuze ko batemera ibyaha baregwa.
Umwe muri bo, Umuzungu witwa Derek Chauvin, ashinjwa icyaha cy’ubuhotozi. Ni we watsikamiye Floyd n’ivi ku ijosi ku italiki ya 25 Gicurasi 2020 hafi iminota icyenda, Floyd ari ku mapingu aryamiye inda, kugera anogotse. Bagenzi ba Chauvin batatu bashinjwa ubufatanyacyaha kuko bari aho barebera.

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku gikanu cya George Floyd.

Chauvin n’undi umwe muri bagenzi be baburana bafunze. Abandi babiri baburana bari hanze by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate y’amadolari ibihumbi 750. Bazongera kwitaba umucamanza ku italiki ya 11 Nzeli 2020.

Hagati aho, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko umucamanza yabwiye ababurana (umushinjacyaha n’ababuranira umuryango wa Floyd) ko urubanza rushobora kuzatangira mu mizi yarwo ku italiki ya munani y’ukwezi kwa gatatu k’umwaka utaha w’2021.

George Floyd, ubwo yari ashinzwe ivi ku ijosi yakomeje gutakamba abwira abapolisi ko atabasha guhumeka.

Umucamanza, yabihanangirije ko bagomba guhagarika kuruvugaho mu itangazamakuru. Ati: “Urubanza rubera mu rukiko, ntirubera mu binyamakuru. Nimukomeza, nzarwimurira ahandi.”

Abapolisi b’abazungu bashinjwa kwica Floyd. Ntabwo bakibarizwa mukazi, barirukanwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5897 Posts

Politiki

4148 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga