Kaminuza ya Kibungo-INATEK yafunzwe burundu

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze kuri uyu wa 30 Kamena 2020, rivuga ko ishuri rikuru ry’ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo-INATEK rifunzwe burundu guhera kuri uyu wa 01 Nyakanga 2020.

Muri iyi baruwa yashyizwe kuri Twitter ya RBA, Minisiteri y’Uburezi nyuma yo gutangaza ko imiryango y’iyi Kaminuza ifunzwe burundu, yahaye ubuyobozi bwa kaminuza igihe kitarenze ku itariki ya 15 Nyakanga 2020(ibyumweru 2) kuba bwamaze gusobanurira abanyeshuri ndetse n’abakozi iby’iki cyemezo kandi bukabaha ibigenwa n’amategeko.

Kubijyanye n’abanyeshuri bigaga muri iyi Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi yasabye ubuyobozi bwa INATEK guha aba banyeshuri inyandiko cyangwa se ibyangombwa bibafasha kujya kwiga ahandi hari amashami ajyanye n’ibyo bigaga.

Muri iyi baruwa, Minisiteri y’Uburezi itangaza ko ifungwa rya INATEK ritewe n’ibibazo bituruka ku kutabasha gutanga Uburezi bufite ireme, byanagiye biba intandaro y’uruhuri rw’ibindi bibazo. Ni icyemezo kije nyuma y’amagenzura ndetse n’inama zagiye zihuza ubuyobozi bwa Kaminuza na Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho nka HEC ariko ntibitange umusaruro bitanga.
intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →