Ishusho y’uwahoze ari Umwami w’Abami wa Ethiopia, Haile Selassie yashenywe mu Bwongereza

Haile Selassie wabaye umwami w’abami (empereur/emperor) wa nyuma wa Ethiopia, ishusho ye yari mu gace ka Wimbledon mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru London mu Bwongereza yashenywe n’abantu bagishakishwa na Polisi.

Polisi y’Ubwongereza iri gukora iperereza kuri ibi byabereye ahitwa Cannizaro Park ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 30 Kamena 2020. Uko gusenya iyo shusho byakozwe n’itsinda ry’abantu barenga 100, nkuko bivugwa n’umuntu wabibonye.

Bisa nkaho byaba bifitanye isano n’imidugararo iri muri Ethiopia muri iki gihe, yatewe n’urupfu rwa Hachalu Hundessa, umuhanzi wari ukunzwe cyane wo mu bwoko nyamwinshi bwa Oromo, wishwe arashwe mu ijoro ryo ku wa mbere atwaye imodoka.

Imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwe yatumye ishusho y’igikomangoma Ras Makonnen Wolde Mikael, se wa Selassie, ibomorwa mu mujyi wa Harar uri mu burasirazuba bwa Ethiopia.

Indirimbo za Hachalu zibandaga ku guharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bwa Oromo yavugaga ko bahejwe muri Politike no mu bukungu bw’igihugu.

Zagize uruhare rukomeye mu myigaragambyo yo guhera mu 2016 yo kwamagana ubutegetsi bwariho, yaje gutuma buhinduka mu mwaka wa 2018, ku gitutu cy’abigaragambya.

Andrew Morris, utuye i Wimbledon, yabwiye ibiro ntaramakuru Press Association ko yabonye itsinda rigizwe ahanini n’abagabo bari muri ako gace iyo shusho ya Haile Selassie yari irimo.

Yavuze ko bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yo mu rurimi rwa Oromo. Avuga ko yababonye ubwo yatemberezaga imbwa ye.

Yongeyeho ati: “Numvise ishusho imanyagurika yikubita hasi, ariko mu by’ukuri sinabibonye ubwo byarimo gukorwa”. Polisi y’Ubwongereza yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko nta muntu wari watabwa muri yombi kugeza ubu.

Ivuga ko yahamagawe saa kumi n’imwe n’iminota 10 z’umugoroba wo ku wa kabiri, ku isaha yaho, imenyeshwa iby’isenywa ryakozwe mu buryo bw’urugomo.

Haile Selassie nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yabaye i Wimbledon mu mwaka wa 1936 ubwo yari yarahunze nyuma yaho Ethiopia, itarakolonijwe igabweho igitero n’Ubutaliyani bwashakaga kuyikoloniza.

Haile Selassie ni we wabaye Umwami w’Abami wa nyuma wa Ethiopia.

Iyo shusho ya Selassie yakozwe na Hilda Seligman, umuhanga mu gukora amashusho w’Umwongerezakazi, ubwo Selassie yari acumbikiwe n’umuryango w’uwo Madamu Hilda. Iyo shusho nyuma yaje kumanikwa muri ako gace ka Cannizaro Park.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →