Kamonyi/Rukoma: Abaturage basaga 25,800 bahawe amazi yambukiranije imirenge ine

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice ubwo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2020 yatahaga ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa Mbizi ufite 55km, witezweho guhaza amazi meza abaturage ibihumbi bisaga 25,800 byo mu mirenge ine, yibukije abanyakamonyi muri rusange ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko ururwanwa uyu munsi ari ukubohora abanyarwanda imibereho mibi. Yabasabye gufata neza uyu muyoboro, bagakomezanya urugamba rwo kwesa imihigo.

Iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro uyu muyoboro w’amazi wa Mbizi ugomba guhaza amazi meza abaturage basaga 25,800 cyahuriranye n’ibikorwa by’icyumweru cyo kwibohora ku nshuro ya 26 no kwishimira ibyagezweho.

Uyu muyoboro w’amazi wa Mbizi ufite 55km, wubatswe ku ngengo y’imari y’Akarere ukaba unyura mu Mirenge ya Rukoma, Karama, Ngamba na Gacurabwenge. Unyura kandi mu Tugari 10 tugize iyi mirenge ukaba uje gukemura ikibazo cy’amazi mu baturage. Wuzuye utwaye amafaranga Miliyari imwe na Miliyoni 300 y’u Rwanda.

Ataha ku mugaragaro uyu muyoboro, Meya Kayitesi yasabye abaturage ndetse n’ubuyobozi kumenya ko ibi ari ibikorwa remezo biba bigomba gufatwa neza, bikitabwaho kugira ngo bitangirika. Yabibukije ko ubuyobozi bw’Igihugu bushyize imbere kubaka imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye, ko arirwo rugamba ruhari.

Abaturage bahawe aya mazi, bakuwe ku ngoyi yo kutagira amazi meza, baruhuka umutwaro wo kuvoma ibirohwa byo mu mibande ariko kandi n’ingendo bakoraga rimwe na rimwe bajya gushaka amazi meza bakayabona anabahenze.

Mu butumwa bw’umuyobozi w’Akarere kandi yibukije abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu kwishyura ubwisungane mukwivuza-Mituweli, abasaba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bubahiriza amabwiriza yose hatavuyeho na rimwe, bityo bakaba birinze kwandura no kwanduza abandi.
Meya Kayitesi, we n’abo bari kumwe barimo Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kamonyi, Maj Gashyama Vincent, Rev. Pasteur Bizimana Jerome umushumba wa EPR Presbyteri(Presbyterian) ya Remera-Rukoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nkurunziza Jean de Dieu n’abandi, batashye irerero ryuzuye mu Kagari ka Taba, aho rihagarariye andi marerero abiri yuzuye muri uyu Murenge wa Rukoma.


Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →