Nyuma y’uko mu minsi ishize Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ingamba zikarishye ibinyamakuru 4 by’ubushinwa bikorera ku butaka bwayo, bishinjwa gukorera munyungu za Politiki y’Ubushinwa no mu murongo wa Politiki yabwo, Ubushinwa nabwo bwafatiye ibyemezo ibitangazamakuru bine bya Amerika bikorera kubutaka bw’Ubushinwa. Byahawe iminsi 7 yo gukora icyo byasabwe.
Leta y’Ubushinwa yafatiye ibyemezo ibigo by’itangazamakuru bine byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bikorera kubutaka bwayo. Ibyo bigo ni; Associated Press, United Press International, CBS na National Public Radio.
Umuvuzi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Zhao Lijian, yavuze ko ibi bigo bihawe iminsi irindwi kugirango bibe byashyikirije Leta y’Ubushinwa urutonde rw’abakozi babyo bari mu Bushinwa n’umutungo wabyo bifite mu Bushinwa.
Yasobanuye ko ari igisubizo ku cyemezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo gushyira mu rwego rw’ambasade z’amahanga ibigo bine by’Ubushinwa bikorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ibi bigo leta ya Amerika yafatiye ibyemezo nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza harimo; Televiziyo CCTV, ikigo ntaramakuru Xinhua, n’ibinyamakuru People’s Daily na Global Times. Byose uko ari bine ni ibya Leta y’Ubushinwa. Mu byemezo byafatiwe ibi bigo, harimo kugabanya cyane abakozi babyo bari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Soma hano inkuru bijyanye ku byemezo Amerika yafashe mbere: Ibinyamakuru 4 by’Ubushinwa bikorera ku butaka bwa Amerika biri mu mazi abira
Munyaneza Theogene / intyoza.com