Abantu 6 bari mu nzu y’uburiro(restaurant) muri Somalia baturikanwe n’igisasu

Abantu nibura batandatu nibo bavugwa ko bapfiriye mu nzu y’uburiro( Restaurant), aho bafataga ifunguro. Ni mu gihe habaga iturika ry’ikibombe mu mujyi wa Baidoa uherereye mu majyepfo ya Somalia.

Amakuru avugwa ni uko abo bose bapfiriye muri iyo nzu y’uburiro i Baidoa bari abasivire barimo barafungura igihe icyo kibombe cyaturika. Hari n’abantu bataramenyekana umubare bakomeretse.

Muri ako kanya iki cyaturikaga, hari ikindi gitero cyabaye ku murwa mukuru Mogadishu, igipolisi kivuga ko cyarashe ikihebe cyashakaga gutera ibirindiro by’igipolisi. Amakuru akavuga ko abagera barindwi aribo bakomeretse.

Igipolisi cyabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abapolisi barashe ku modoka yari yanze guhagarara. Icyo kihebe cyari gitwaye iyo modoka avugwa ko yagerageje gutera ibirindiro by’abapolisi, ariko bamurashe maze iyo modoka ihita iturika.

Mu mujyi wa Mogadishu ibitero by’ibyihebe bimaze amezi atari make. Umutwe ugendera ku matwara akaze y’idini rya Isilamu Al Shabaab ufitanye isano n’umutwe wa Al-Qaeda niwo wigambye iby’iki gitero. Ni umutwe urwanya Leta ishyigikiwe n’ingabo mpuzamahanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →