• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Ingendo za RwandAir zirasubukurwa Kanama igitangira

Umwanditsi
July 4, 2020

Leta y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku itariki ya 01 Kanama 2020, ingendo z’indege zitwara abantu muri rusange zongera gusubukurwa ku bibuga byakira indege mu Gihugu. Abagenzi bose bashyiriweho amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu itangazo Minisiteri y’ibikorwa remezo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 04 Nyakanga 2020, ivuga ko baba abagenzi ndetse n’abakozi bakora mu ndege no kubibuga bagomba kubahiriza amabwiriza ya Leta agamije gukumira no kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Muri iri tangazo, amwe mu mabwiriza arebana n’abarebwa bose n’isubukurwa ry’izi ngenzo, asaba buri wese yaba umunyamahanga uje n’abari mu gihugu ko bose bagomba kuba bipimishije Covid-19 mbere y’amasaha 72 ko burira indege. Bagomba kandi kuba bafite icyemezo cyatanzwe n’ahapimirwa-raboratwari hemewe ku rwego mpuzamahanga, kigaragaza ko atarwaye iki cyorezo.

Uretse kuba abarebwa n’izi ngendo basabwa kuba bipimishije amasaha 72 mbere yo kurira indege kandi bakagaragaza icyemezo cy’ahantu hazwi, ku banyamahanga baje basabwa ko mu gihe bageze mu Rwanda bongera gupimwa ibisubizo bakabibona mu masaha 24.

U Rwanda, rwafunze ingendo z’indege zitwara abagenzi kuwa 20 Werurwe 2020, ariko izitwara imizigo zikomeza gukora. Rwafunguye kandi ingendo z’indege zihariye tariki 17 Kamena 2020. Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’izi ngendo zisigaje igihe kitagera ku kwezi, ibikenewe ku bibuga by’indege byamaze gutegurwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga