Nyabihu: Litiro zisaga 4,500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020 yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro 4,500. Ni inzoga zafatiwe mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zinyuzwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera igizwe n’imirenge ya Rugera na Shyira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko ziriya nzoga zafashwe mu kwezi kwa Kamena kose. Zikaba zarafashwe mu bihe bitandukanye.

Yagize ati“Hari hashize iminsi dufite amakuru ko hari abantu bava mu mirenge yo mu karere ka Gakenke bakanyura mu mirenge yo mu karere ka Nyabihu bagiye gucuruza ziriya nzoga mu karere ka Musanze. Muri Kamena nibwo twakoze imikwabu yo gufata izo nzoga, hari imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU iheruka gufatirwamo litiro zirenga ibihumbi 2,200 indi ifatanwa litiro zirenga 1000 izindi twagendaga tuzifatana abantu bazitwaye ku magare na za Moto”.

CIP Karekezi yagaragarije abaturage ko ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse zikanaba isoko y’umutekano muke.

Yagize ati“ Inshuro nyinshi dukunze kubona ibyaha byakozwe n’abantu banyoye ziriya nzoga, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’amakimbirane mu miryango”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yanagarutse kuri bamwe mu baturage bacuruza mu tubari izi nzoga kandi babizi neza ko utubari tutemerewe gucuruza muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Karekezi nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, yasabye abaturage cyane cyane abayobozi b’imidugudu n’utugari ndetse n’abashinzwe umutekano muri izo nzego kujya batanga amakuru hakiri kare.

Ati“ Turasaba abantu kwirinda ibintu bya ntiteranya, mujye mutanga amakuru, nimushaka mutwandikire ubutumwa bugufi. Abantu bahurira mu tubari ari benshi mutazi aho bavuye, umwe muri bo ashobora kwanduza abandi Koronavirusi bigakururira ibibazo akarere kose”.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →