Polisi ntabwo ihugiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 gusa-CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aributsa abaturarwanda ko batagomba kwibwira ko Polisi ihugiye gusa mu bikorwa byo kurwanya Koronavirusi, ikaba yaribagiwe abakora ibindi byaha. Arashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2020 mu Rwanda nibwo hagaragaye bwa mbere icyorezo cya COVID-19, kuva icyo gihe Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.  Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza yafashe iya mbere mu kugenzura ko amabwiriza Leta igenda itanga yubahirizwa uko yakabaye.

Mu bihe bitandukanye kuva muri Werurwe hagiye hagaragara abakora ibyaha bitandukanye nk’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu, ibyaha bishingiye k’ubusinzi birimo gukubita no gukomeretsa, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa binyuranyijwe n’amategeko n’ibindi bitandukanye.

Nubwo Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi mu gukurikirana abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi, ntiyahwemye no gukomeza gucunga umutekano w’abaturage nk’uko byari bisanzwe na mbere y’icyorezo cya COVID-19. Mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye yagiye yerekana abafatiwe mu byaha bishobora guhungabanya umudendezo w’abaturarwanda.

Aha niho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera ahera yibutsa abantu ko batagomba kwibwira ko Polisi y’u Rwanda ihugiye gusa ku kurwanya COVID-19 ikaba yaribagiwe abakora ibindi byaha.

Yagize ati: “Hari abantu batekereza ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19  Polisi irimo kureba ukuntu amabwiriza yubahirizwa gusa, itareba ibindi byaha bikorwa.  Abacuruza magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, nagira ngo mbabwire ko Polisi y’u Rwanda itareba ikintu kimwe, ireba byose, ibyo byaha irabigenzura ababikora barafatwa bagahanwa”.

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko CP Kabera agaragaza ko akenshi abantu bakora ibyaha bisanzwe baba banarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 nk’abakora ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimye ubufatanye bukomeje kuranga abaturage mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibyaha.

Yagize ati:“Dukomeje gushimira abaturarwanda batanga amakuru, abantu bose baba bafashwe ntugire ngo ni Polisi iba yabigezemo uruhare yonyine. Abaturarwanda baduha amakuru umunsi ku wundi kugira ngo abanyabyaha bafatwe”.

CP Kabera yakanguriye abaturage gukomeza gukorana na Polisi, agaragaza imiyoboro itandukanye bazajya bifashisha batanga amakuru harimo imbuga nkoranyambaga za Polisi nka Twittwer (@Rwandapolice), WhatsApp (0788311155), Instagram (Rwanda National Police), Facebook (Rwanda National Police).

Abadakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nabo hari imirongo ya Telefoni itishyurwa bazajya bifashisha bahamagara ariyo:

110: Umutekano wo mu mazi

111: Inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi

112: Ubutabazi bwihuse

113: Umutekano wo mu muhanda

118: Ibibazo bijyanye n’umutekano wo mu muhanda

997: Kurwanya ruswa

3511: Uhohotewe n’umupolisi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →