• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Umuganga ushinzwe imiti muri Amerika aranyuranya na Perezida ku byerekeye urukingo rwa Covid-19

Umwanditsi
July 6, 2020

Umwe mu bakuriye ibyo kugenzurano kwemeza imiti muri Amerika ntabwo ashira amakenga ibyo Perezida Donald Trump avuga, ko urukingo rwa Covid-19 ruzaboneka muri uyu mwaka. Kubwa Dr Stephen Hahn, komiseri mu kigo cya Amerika cya Food and Drug Administration-FDA, akaba no mu itsinda ry’ibiro bya Perezida Trump rishinzwe kurwanya iki cyorezo, kuri uyu wa 05 Nyakanga 2020 yatangaje ko nta muntu wamenya igihe nyacyo urukingo ruzaba rubonetse.

Isi yose itegereje urukingo nk’igisubizo ntakuka kuri Covid-19, aho iki cyorezo kimaze kwica abantu barenga 500,000, mu gihe abamaze kwandura barenga miliyoni 11 mu bihugu bitandukanye.

Dr Stephen Hahn, komiseri mu kigo cya leta ya Amerika cya ‘Food and Drug Administration’ (FDA) ejo ku cyumweru yagize ati: “Sinavuga ngo urukingo ruzaboneka ryari.” Urukingo rwatoza ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu kurwanya iyi virus bityo ntabashe kuyirwara.

Dr Hahn uri mu itsinda ry’ibiro bya Perezida ryo kurwanya iki cyorezo, yari abajijwe icyo avuga ku gihe Perezida Trump avuga ko urukingo ruzaboneka “kare cyane muri uyu mwaka”.

Mu ijambo ry’umunsi w’ubwigenge bwa Amerika, Bwana Trump yavugiye ku biro bye bya White House ati: “Ndashaka gushimira abahanga muri siyansi n’abashakashatsi mu gihugu, yewe no ku isi, bari gukora ibishoboka ngo haboneke imiti ivura ndetse n’urukingo”.

Akomeza ati “Turi gukoresha abahanga b’igihugu kandi birashoboka cyane ko twabona umuti cyangwa urukingo mbere cyane ko uyu mwaka urangira.”

Amerika ni cyo gihugu kizahajwe na coronavirus kurusha ibindi ku isi kuko imaze kwica abantu hafi 130,000 n’abandura bakaba bakomeje kwiyongera aho ubu barenga miliyoni 2.8. Abahanga muri siyansi bavuga ko urukingo rwa Covid-19 rudashobora kuboneka mbere nibura yo hagati mu mwaka wa 2021. Inkingo zimwe zatangiye kugeragezwa ku bantu.

Mu kiganiro na televiziyo ABC News ku cyumweru, Dr Hahn yavuze ko urukingo ruri gushakishwa ku muvuduko udasanzwe, ariko ntiyavuze igihe rushobora kubonekera. Yagize ati: “Ikintu gusa twakwizeza Abanyamerika ni uko ku by’urukingo tuzafata umwanzuro ushingiye kuri siyansi.”
Gushaka urukingo bigeze he?
Kugera ku rukingo ubundi bifata imyaka, iyo bitanabaye imyaka irenga 10, ariko abahanga muri siyansi bari kwihuta bishoboka mu kugabanya igihe bisanzwe bifata ngo haboneke urwa Covid-19. Ku isi ubu hari gahunda zigera ku 120 z’inkingo ziri gukorwa.

Kaminuza za Oxford na Imperial London College zo mu Bwongereza zombi zatangiye amagerageza ku bantu y’inkingo bakoze. Abahanga mu buzima bo muri Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bagaragaza icyizere kigereranyije ko urukingo ruzaba rwatangiye gukorwa ari rwinshi ngo ruhabwe abantu muri uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha.

Dr Anthony Fauci inzobere mu by’indwara zandura muri Amerika aherutse kuvuga ko kumenya ko hari urukingo rukora neza bishobora kuzaba byagezweho mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka. Avuga kandi ko amagerageza y’inkingo ashobora kuzaba ari mu byiciro bya nyuma muri uku kwezi kwa karindwi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga