Rubavu: Bamwe mu bakekwaho kwinjiza mu Gihugu ibicuruzwa bya magendu batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangali ho mu mudugudu wa Gasutamo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020 ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu.
Abanyamahanga babiri n’umunyarwanda umwe nibo bashoboye gufatwa, abandi 9 bariruka baracika. Abafashwe ni Twagirimana Olivier w’imyaka 20 y’amavuko yafatanwe n’abaturage bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aribo Nicola Bahati w’imyaka 20 na Aristote Pariala nawe w’imyaka 20 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko bafashwe mu ijoro rya tariki ya 05 Nyakanga ubwo barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira zitemewe.
Yagize ati:“Bafashwe ari mu gicuku bikoreye ku mitwe yabo ibicuruzwa bya magendu bitandukanye birimo imikebe 24 y’amata ya Nido umwe upima garama 2,500, umufuka wuzuyemo amasashe n’imifuka 9 yuzuyemo amacupa y’amavuta ahindura uruhu”.
CIP Karekezi avuga ko ubwo inzego z’umutekano zari mu kazi bazikanze bahungira mu rugo rw’umuturage witwa Rutagarama Museveni uzwi ku izina rya Murasta ari nawe bavuga ko bari babizaniye. Inzego z’umutekano zabakuye muri urwo rugo ku gahato ndetse na Rutagarama nawe arafatwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe n’amategeko ariyo mpamvu abazajya babufatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose hari abo bazi cyangwa babonye binjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.
Nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, CIP Karekezi yakomeje abibutsa ko muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hari umwihariko wo kurwanya abantu bose binjira mu gihugu mu buryo butazwi.
Yagize ati:“ Bariya bantu ntiwakwizera ko batanduye icyorezo cya COVID-19, niyo mpamvu bamaze gufatwa bahise bashyirwa mu kato mbere yo kujyanwa gufungwa. Abaturage turabasaba gufasha inzego z’umutekano kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko banakumira ko hagira uwinjiza COVID-19 mu Rwanda”.
Ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Munyaneza Theogene / intyoza.com