• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
18/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
18/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
18/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Abantu basaga ibihumbi 34 basabaga ubuhungiro muri Canada baburiwe irengero

Umwanditsi
July 9, 2020

Ikigo cya Leta ya Canada gishinzwe imipaka, kivuga ko cyaburiye irengero abantu basaga ibihumbi 34 bagombaga gutahukanwa mu bihugu byabo nyuma y’uko basabye ubuhungiro bakabwimwa. Canada yo ivuga ko yari yarangiye iki kigo gutahukana aba bantu mu bihugu byabo.

Ikigo cya Leta gishinzwe imipaka cyangwa se abinjira n’abasohoka muri Canada gitangaza ko cyabuze irengero ry’abanyamahanga basaga ibihumbi 34 bari ku rutonde rw’abagombaga gutahukanwa mu bihugu byabo nyuma yo kwimwa ubuhungiro.

Abo banyamahanga, bagizwe ahanini n’abasabye ubuhungiro bwo kuba muri iki gihugu nyuma bakabwimwa. Iki kigo cyabitangarije inteko ishinga amategeko y’iki gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020.

Igihugu cya Canada nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, cyatangaje ko cyari cyangiye iki kigo gutahukana abimwe ubuhungiro bava mu bihugu 15, birimo Afuganistani, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Haiti na Iraki.

Canada yakiriye imibare iri hejuru y’abantu basaba ubuhungiro mu myaka ishize, imibare yavuye ku bantu ibihumbi 50 mu mwaka wa 2017 bagera ku bantu ibihumbi 64 mu mwaka wa 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga