Ikibumbano kigaragaza umugore wa Perezida Trump cyatwitswe aho yavukiye

Igishusho/ikibumbano gikozwe mu biti kigaragaza ishusho y’umugore wa Donald Trump, Melania Trump, bivugwa ko cyatwitswe aho cyari kimanitse hafi y’aho avuka mu Gihugu cya Slovenia mu Bulayi, bahita bagikuraho.

Brad Downey, umuhanga mu gushushanya yari yakoresheje icyo gishusho, avuga ko cyatwitswe tariki ya 04 Nyakanga 2020i, umunsi Amerika yizihiza umunsi w’ubwigenge.

Uwo munyamerika asanzwe aba mu Mujyi wa Berlin ho mu Budage, yahise asaba ko icyo gishusho cyari cyononekaye gikurwaho ku munsi ukurikira.

Igipolisi cyabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amaperereza yatangiye. Ibiro by’umukuru w’Igihugu bya Amerika ntibyashatse kugira icyo bibivugaho.

Icyo gishusho cyari cyakozwe mu giti gishyirwa hanze y’umujyi wa Sevnica aho Melania yavukiye muri Slovenia.

Iki Gishusho, kerekana Melania Trump yambaye ikanzu isa n’ubururu, isa n’iyo yari yambaye igihe umugabo we yimikwa. Cyatumye abantu bavuga byinshi igihe kimanikwa mu kwezi kwa Karindwi kwa 2019.

Bamwe mu baba muri uwo mujyi bavuze ko icyo gishusho kimuteje isoni nk’umugore w’umukuru w’igihugu. Bwana Downey yabwiye Reuters ko icyipfuzo cyiwe ari ukumenya abakuyeho icyo gishusho n’icyo bashaka.

Kubw’iwe, icyo gishusho cyari gutuma haba ibiganiro ku bijyanye n’icyuka cya politike kiri muri Amerika, harimo n’ikibazo nkoramutima cy’abimukira.

Umugore wa Trump nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavukiye ndetse akurira muri Slovenia igihe iki gihugu cyari kikiri intara y’icyahoze ari Yougoslavia, nyuma akaba yaraje kwimukira muri Amerika mu myaka ya 1990.

Icyo gishusho muri Slovenia cyasenywe mu gihe ibishusho by’abategetsi batandukanye ba Amerika bagize uruhara mu bucakara byarimo birasenywa bivuye ku myigaragambyo yo kwamagana ivanguramoko rishingiye ku ruhu.

Mu magambo yiwe aherutse gutangaza, harimo n’iryo yavuze ku munsi wo guhimbaza umunsi w’ubwigenge, Perezida Donald Trump wa Amerika yihanangirije bikomeye abonona n’abasenya ibyo bishusho.

Kuva Trump atowe nk’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2016, Sevnica yabaye umujyi wakira abagenzi benshi ahanini bashaka kumenya byinshi ku mavu n’amavuko ya Melania Trump n’ubuto bwe.

Mu kwezi kwa Munani k’umwaka ushize, igishushanyo cyerekana Perezida Trump cyarubatswe muri Slovenia, mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Ljubljana, nacyo kikaba cyarateye ukutumvikana nk’uko byagenze ku gishusho cy’umugore we.

Icyo gishusho cyari gifite uburebure bwa metero umunani nacyo cyashenywe n’abantu batamenyekanye mu kwa mbere kw’uno mwaka wa 2020.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →