Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Gon Coulibaly yapfuye avuye mu nama

Amadou Gon Coulibaly w’imyaka 61 y’amavuko, akaba yari Minisitiri w’intebe wa Cote d’Ivoire, yaguye kwa muganga nyuma yo gufatwa n’uburwayi ubwo yari mu nama y’abaminisitiri. Gon, yiteguraga kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu aho yanahabwaga amahirwe kuko Perezida uriho yari yaravuze ko ataziyamamariza indi manda.

Gon Coulibaly, yari yaremejwe n’ishyaka riri ku butegetsi nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa cumi kuko Perezida Alassane Ouattara yavuze ko atazahatanira manda ya gatatu.

Bwana Gon Coulibaly, yari akiva mu gihugu cy’u Bufaransa aho yari amaze amezi abiri yivuza uburwayi bw’umutima. Perezida Ouattara yatangaje ko nyuma y’uru rupfu igihugu kinjiye mu cyunamo.

Perezida Ouattara yavuze ko Gon Coulibaly yafatiwe n’uburwayi mu nama y’abaminisitiri akajyanwa kwa muganga ari naho yapfiriye. Yagize ati: “Ntewe agahinda no kubura umuvandimwe wanjye, umuhungu wanjye, Amadou Gon Coulibaly, twakoranye bya hafi kuva mu myaka 30 ishize”. Yongeyeho ko yari umugabo wo kwizerwa, ugira umurava no gukunda igihugu cye.

Urupfu rwa Bwana Gon Coulibaly rwateye kwibaza ku matora ateganijwe. Mu mwaka wa 2012 yari yarabazwe umutima ashyirwamo undi, mu kwezi kwa gatanu yagiye i Paris kugira ngo bawumushyiriremo agakoresho (stent) gatuma amaraso akomeza gutembera neza.

Yagarutse kuwa kane w’icyumweru gishize hari tariki 02 Nyakanga 2020, aho yagize ati: “Ngarutse gufata umwanya wanjye iruhande rwa perezida, gukomeza umurimo wo guteza imbere no kubaka igihugu cyacu”.

Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo Gon Coulibaly yakirwaga mu gihugu cye avuye mu Bufaransa kwivuza.

Bwana Gon Coulibaly yari mu bahabwaga amahirwe yo gutsinda amatora ateganijwe muri iki gihugu. Ikinyamakuru Le Monde kuwa mbere cyanditse inkuru aho cyasubiyemo amagambo y’umuntu wo mu mahanga ukurikirana iby’iki gihugu wagize ati: “Mu gihe Gon Coulibaly yaba atameze neza, Ouattara ntakundi yabigenza uretse kwiyamamaza kuko nta wundi mugambi wateganyijwe. Ni iki kintu kugeza ubu cyagizwe ubwiru kuko Perezida yamaze kwerekana ubushake bwe bwo kutiyamamaza anemeza uwo yifuza ko yamusimbura”.

Icyemezo cya Perezida Ouattara cyo kutongera kwiyamamaza, yafashe mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2020, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko cyatunguye benshi mu gihugu.

Umunyamakuru wa BBC James Copnall wari mu mujyi wa Abidjan, yanditse ko abanyapolitiki bashimye cyane ko atakoze ibimenyerewe muri aka karere byo gushaka kugundira ubutegetsi.

Abashyigikiye Ouattara bavuga ko yongeye guteza imbere igihugu, akagiha amahoro n’ijambo cyahoranye mu mahanga. Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bo bavuga ko atabashije kunga abatuye iki gihugu nyuma y’ibyo cyanyuzemo amaze gutsinda amatora.

Bivugwa ko abantu bagera ku 3,000 bapfuye mu makimbirane yo mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida wariho Laurent Gbagbo yangaga ibyavuye mu matora byemezaga ko Ouattara yatsinze.

Bwana Gon Coulibaly yari amaze iminsi micye avuye mu Bufaransa kwivuza.

Mu kwezi kwa kane 2011 Perezida Ouattara yafunze Gbagbo, anashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, aho yaje kugirwa umwere. Amakimbirane ya politiki amaze igihe kirekire hagati ya Gbagbo, Ouattara n’uwahoze ari perezida Henri Konan Bédié, yakomeje kubyarira akaga iki gihugu cya Côte d’Ivoire.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →