Nyagatare: Abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti n’andi matorero bagera kuri 49 batawe muri yombi

Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Rwimiyaga ho mu Mudugudu wa Gakoma, Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga. 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40 naho abandi bane bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi, Umudugudu wa Rukundo. Bose barazira kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19.

Igikorwa cyo gufata aba bantu cyakozwe ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2020. Abafatiwe kwa Mutoni ni abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi naho abafatiwe kwa Mukaremera ni abo mu matorero n’amadini atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba, abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40. Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba, basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.

CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni barimo gusenga banaririmba”. Yakomeje avuga ko bariya bantu 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yose uko yakabaye.

Ati “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakoze byose binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.

Ati“ Nta muturage n’umwe mu Rwanda uyobewe ko abantu batemerewe guteranira ahantu hamwe, byongeye bariya bari ahantu hafunganye begeranye cyane. Bari baturutse mu bice bitandukanye ndetse nta n’umuyobozi wari ubizi”.

CIP Twizeyimana nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubivuga, yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga  nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.

Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →