Abigaragambya muri Mali batumye Radio na Tereviziyo by’Igihugu bihagarara

Imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi, bagiye mu mihanda y’umurwa mukuru Bamako ho mu Gihugu cya Mali kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 kwigaragambya. Iyi myigaragambyo yahagaritse Radio na Tereviziyo by’Igihugu. Basaba kandi ko Perezida uriho, Boubakar Keita yegura ku butegetsi.

Polisi yarashe amasasu n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambya, bamwe muri bo bakaba bageragezaga kwinjira mu nteko ishingamategeko. Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho mu gihe cy’ukwezi kumwe isaba ko Perezida Boubakar Keita yegura ku butegetsi.

Hari uburakari mu gihugu kubera umutekano mucye umaze igihe uterwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y’umwe mu bigaragambya agira ati: “Ntitugishaka ubu butegetsi”.

Urugaga rushya rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru wo mu idini ya isilamu, Imam Mahmoud Dicko, muri iki cyumweru rwavuze ko rwaretse ubusabe bwarwo bwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi.

Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu mu gihe cy’ukwezi y’abasaba ko Perezida Keita yegura ku butegetsi.

Ariko urwo rugaga ruracyashimangira ko hakorwa andi mavugurura, nyuma yo kwanga ibyo Perezida Keita yemeye birimo no gushyiraho Leta y’ubumwe.

Ni iki gishya muri Mali?

Abigaragambya, babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda yo mu murwa mukuru Bamako, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Will Ross. Bamwe muri bo binjiye mu nyubako ikorerwamo na radio na televiziyo by’igihugu (ORTM), bituma iki gitangazamakuru cya Leta gihagarika ibiganiro. Imihanda yari yafunzwe hakoreshejwe ibintu biri gushya bari bayishyizemo.

Muri iyo myigaragambyo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, habayeho n’ibikorwa by’ubusahuzi ndetse hari amakuru yuko hari urubyiruko rwagerageje kwinjira mu nteko ishingamategeko.

Abantu babiri babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umuntu umwe yiciwe hanze y’inteko ishingamategeko.

Ni kuki aba bantu bari kwigaragambya?

Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho kuva mu kwezi gushize kwa gatandatu 2020. Imyigaragambyo yatangiye nyuma yaho urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwangiye ibyemewe na Perezida Keita bigamije gusoza amakimbirane muri politike yatewe n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe yabaye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2020.

Muri iki cyumweru, urwo rugaga rwatangaje ko rwaretse ubusabe bwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi. Ariko ntibyarubujije gutumiza iyi myigaragambyo kuko ruvuga ko rushaka ko habaho andi mavugurura.

Abashyigikiye abatavuga rumwe na Leta bagerageje kwinjira mu nteko ishingamategeko.

Mu mwaka wa 2018, Keita yatsindiye manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kutamworohera kubera kwiyongera k’urugomo rukorwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu ndetse n’ubukungu bw’iki gihugu bwazahaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →