Ibyo kurya by’impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania na Uganda byagabanijwe

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, ryatangaje ko ryagabanije ibyo kurya bigenerwa impunzi z’Abarundi ziri mu makambi za Tanzaniya ndetse no muri Uganda. Ku ruhande rw’izi mpunzi, zivuga ko ibi ari amayeri arimo gukoreshwa ngo zikunde zicyurwe mu gihugu.

HCR ivuga ko guhera muri uku kwezi kwa Karindwi ryakuyeko 17% ku byo ryageneraga impunzi. Nk’ifu y’ibigori, umuryango w’abantu 2 wahoraga uhabwa ibiro 12, ubu uzahabwa ibiro bidashyika ku 9 bikoreshwa mu minsi 28. N’ibindi biribwa nk’amashaza, amavuta, umunyu, ifu y’igikoma n’ibindi.

Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Nduta iri muri Tanzaniya zaganiriye n’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, zivuga ko ingaruka zigiye kuba nyinshi: Inzara, indwara zituruka ku kurya nabi mu bana, hamwe n’abazahitamo gutahuka kubera ubukene.

Izi mpunzi, zasobanuye ko zikeka ko ari ayandi mayeri HCR n’igihugu cyazihaye ubuhungiro bakoresheje kugira ngo bazirukane zitahuke. Babivuga bashingiye ku magambo yo kubacyura ku ngufu yakomeje kumvikana mu bategetsi ba Tanzaniya, ndetse n’ijambo ry’ umukuru w’igihugu mu shyashya mu Burundi wahamagariye impunzi zose z’Abarundi gutahuka mu gihugu.

Ku ruhande rwa Uganda, HCR, ivuga ko mu bubiko bwayo, hasigayemo ibyo kurya bizageza gusa mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka wa 2020. Abarundi bahungiye muri Uganda mu nkambi ya Nakivale basaba abafasha HCR gusubira gutanga imfashanyo, bagatera utwatsi icyo bo bita amayeri yo gutahukanwa ku ngufu.

Umuvugizi wa HCR muri Tanzaniya yabwiye umunyamakuru wa VOA ko uko kugabanura ibyo kurya kwatewe n’icyorezo cy’indwara ya coronavirus. Eduard Ogolla, mu butumwa bwanditse, amenyesha ko icyo cyorezo cyatumye HCR ikoresha uburyo bwinshi mu kurinda impunzi.

Ku kibazo cyo gushaka kwirukana impunzi, HCR yemera ko imaze kumva ko abategetsi batandukanye ba Tanzaniya n’umukuru w’igihugu cy’Uburundi bamaze iminsi bashishikariza abantu gutahuka.

Gusa, HCR ivugako ishyigikiye abatahuka ku bushake bwabo kandi ko abo izakomeza kubaherekeza gushyika mu gihugu cy’amavuko nk’uko yatangiye kubikora kuva mu mwaka w’2017, aho abarenga gato ibihumbi 85 bamaze guhunguka.

Impunzi z’Abarundi zigisigaye mu karere ka Afrika y’ibiyaga bigari ni hafi ibihumbi 390. Muri Tanzaniya ni ho hari benshi kuko hari abarenga ibihumbi 164, hakurikiraho u Rwanda rurimo abarenga ibihumbi 72, RDC irimo abarenga ibihumbi 100, Uganda ikagira abarenga ibihumbi 48.

HCR ivuga ko ikeneye uburyo cyangwa se ubushobozi bungana hafi miliyoni 290 z’amadolari ya Amerika yo kwita kuri izo mpunzi z’Abarundi bose muri uyu mwaka w’2020, mu gihe hamaze kuboneka gusa agera ku 10% by’akenewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →