Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020 Polisi y’u Rwanda ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera yerekanye abantu 15 barenze ku mabwiriza, harimo abanyeshuri babiri bigaga gutwara imodoka n’abarimu babo babiri.
Abandi bantu 11 muri aba 15, bafashwe barenze ku isaha ya saa tatu yashyizweho yo kuba buri muturarwanda yageze iwe mu rugo muri ibi bihe bya COVID-19.
Ndababonye Calixte afite imyaka y’amavuko 36, aremera ko yarenze ku mabwiriza ya Leta agashuka umuturage akajya kumwigisha imodoka kandi bitemewe muri iki gihe cyo kurwanya COVID-19.
Yagize ati“Abapolisi bamfashe tariki ya 08 Nyakanga ndi kumwe n’umunyeshuri mwigisha imodoka i Remera kuri sitade ntoya (Petit Stade). Namushutse ko twebwe twemerewe kwigisha, muri macye nakoze icyaha cy’uburiganya no kurenga ku mabwiriza ya Leta.”
Uwase Sandrine afite imyaka 25, avuga ko yashutswe n’umwarimu we wamwigishaga gutwara imodoka ariwe Ndababonye Calixte ndetse na mugenzi we yabajije.
Ati “Nagize ubushishozi buke sinabaza Polisi kugira ngo menye koko niba kwiga gutwara imodoka byemewe muri ibi bihe. Nabajije mugenzi wanjye yigishije ndetse mbaza n’uriya mwarimu banyemeza ukuntu abigisha imodoka babyemerewe”.
Ari umwarimu ndetse n’umunyeshuri we bafatanwe baremera ko ibyo bakoze barenze ku mabwiriza ya Leta, bagira inama n’abandi kwirinda ngo batazagwa mu makosa baguyemo. Baremera ko uburyo bwo kwiga gutwara imodoka bushobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
Bagize bati “Kubera ko iyo wigisha imodoka uba ufite abantu batandukanye baza bafata kuri vola kandi nawe ubigisha uba uyikoraho. Biriya rero birimo ibyago byinshi byo gukwirakwiza Koronavirusi”.
Nyandwi Papias ari mu bantu 11 bafashwe n’abopolisi muri iki cyumweru barengeje isaha yo kuba bageze mu ngo zabo. Nyandwi avuga ko yafashwe mu ijoro rya tariki ya 8 Nyakanga 2020, abapolisi bamwereka aho ajyana moto yari afite abirengaho ataha iwe mu rugo.
Yagize ati “Abapolisi bamfatiye hano mu mujyi wa Kigali isaha ya saa tatu nari nayirengejeho iminota 10. Nari ntwaye moto barampagarika banyaka ibyangombwa, bambwira aho njyana moto muri sitade maze sinajyayo ahubwo ndakomeza nditahira”.
Nyandwi avuga ko igihe cyageze akajya ku kicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda agiye kubaza ibyangombwa bye bakamufata ubwo. Yagiriye inama abaturarwanda muri rusange kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 kandi bakanakurikiza amabwiriza bagirwa n’abapolisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abantu barenga ku mabwiriza Leta yatanze yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru, rutangaza ko CP Kabera yongeye gusaba abantu bafite ibikorwa byo kwigisha gutwara ibinyabiziga gutegereza kugeza igihe Leta itangiye uburenganzira bagatangira gukora.
Yagize ati“ Bariya bantu bafashwe bamwe bari mu modoka barimo kwiga gutwara abandi barimo kubigisha. Ntabwo byemewe, iriya mirimo iri mu mirimo itarahabwa uburenganzira bwo gutangira gukora”.
CP Kabera yibukije abantu ko hari ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus igihe barimo kwiga gutwara ibinyabiziga. Kubera usanga umunyeshuri umwe avaho hakajyaho undi kandi bakoresha imodoka imwe.
Yanagarutse kubantu bagifite imyumvire mike bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kuba bageze mu ngo zabo saa tatu ndetse banafatwa n’abapolisi bakabirengaho ntibajye aho baberetse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abo kimwe n’abandi barenga ku mabwiriza ya Leta ndetse n’ayo bahabwa n’abapolisi batazihanganirwa bazajya bafatwa bahanwe hakurikijwe amategeko.
Munyaneza Theogene / intyoza.com