Indege za Pakistani zahagaritswe ku butaka bwa Amerika kubera magendu ikorwa n’Abadereva bazo

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarika ku butaka bwayo ingendo zose z’indege z’Igihugu cya Pakistani- Pakistan International Airlines (PIA). Ni icyemezo gifashwe bitewe n’amaperereza Amerika ivuga ko yakoze igasanga abadereva b’izi ndege bafite ibyangombwa bihimbano/baforoze bibemerera kuzitwara.

Leta ya Amerika, isobanura ko yafashe iki cyemezo nyuma y’amaperereza yerekanye ko kimwe cya gatatu cy’abadereva b’izo ndege bafite ibyangobwa byo gutwara indege bya magendu. Icyemezo cya Amerika kije gikurikira icy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, wabaye uhagaritse izo ndege mu gihe cy’amezi atandatu.

Igihugu cya Pakistani ntigihakana ko abadereva bacyo batujuje ibisabwa byo gutwara indege: Mu kwezi gushize kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2020, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Minisitiri ushinzwe iby’abinjira n’abasohoka mu gihugu yivugiye ko amaperereza yakozwe na Leta yerekanye ko ku ba Dereva b’indege 860 icyo gihugu gifite, 260 bafite ibyangombwa bya magendu/bihimbano, abafite iby’ukuri nabo bakaba ngo barabibonye babanje kwiba ibibazo bibahesha kwitwa abadereva.

Impanuka ya nyuma y’ikompanyi y’indege PIA yo mu kwezi kwa Gatanu k’uno mwaka wa 2020 yahitanye abagenzi bagera ku ijana. Amaperereza yerekanye ko iyo mpanuka yatewe n’ubumenyi buke buvanze n’ugusamara kw’abadereva bari bayiyoboye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →