• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Perezida Trump wari waranze kwambara agapfukamunwa yakambaye muruhame

Umwanditsi
July 12, 2020

Umukuru wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wari waranze kwambara agapfukamunwa, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2020, ku nshuro ye ya mbere kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara muri Amerika yakambaye mu ruhame anavuga akomeje ko atigeze akarwanya.

Perezida Trump, yakambaye ubwo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu yasuraga ibitaro bya gisirikare bya Walter Reed biri hanze gato y’umujyi wa Washington, aho yasuye abasirikare bakomeretse n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Ubwo yasohokaga mu biro bye bya White House, Perezida Trump yagize ati: “Nta na rimwe nigeze ndwanya udupfukamunwa ariko nemera nkomeje ko dufite igihe n’ahantu ho kwambarirwa”.

Mbere, Perezida Trump yari yaravuze ko adashobora kwambara agapfukamunwa ndetse akwena uwo bazahatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate, kubera kukambara.

K’Umunsi w’ejo, Perezida Trump yagize kandi ati: “Ntekereza ko iyo uri mu bitaro, by’umwihariko ahantu nk’aho hadasanzwe, aho uba uganira n’abasirikare benshi n'[abandi] abantu, bamaze kuva ku meza babagiraho abarwayi, ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.

Aganira na televiziyo Fox News mu cyumweru gishize, Perezida Trump yagize ati: “Uko nakabaye wese nshyigikiye udupfukamunwa”. Yongeyeho ko “hari ukuntu akunda” uburyo agaragara iyo akambaye.

Mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2020 nibwo ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyatangiye kugira abantu inama yo kwambara udupfukamunwa cyangwa ikindi kintu cyo kwipfuka mu maso mu gihe bari mu ruhame, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.

Icyo gihe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko atazakurikiza iyo nama y’icyo kigo. Yagize ati: “Sintekereza ko ibyo nzabikora. Kwambara agapfukamunwa mu gihe nsuhuza abaperezida, ba minisitiri w’intebe, abanyagitugu, abami, abamikazi – ibyo simbyiyumvisha”.

Hari amakuru amwe avuga ko abajyanama be bari bamaze igihe bamusaba kwambara agapfukamunwa mu gihe ari mu ruhame.

Muri Amerika ubu bihagaze gute?

Mu masaha 24 ashize, muri Amerika hagaragaye abandi bantu bashya 66,528 banduye coronavirus, ba mbere benshi cyane mu munsi umwe, mu gihe abagera hafi ku 135,000 ari bo imaze kwica kugeza ubu.

Muri icyo gihugu, abantu barenga 995,000 bamaze kuyikira naho abarenga 3,245,000 bamaze kuyandura bose bamwe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Leta ya Louisiana ni yo ya vuba aha cyane mu gutegeka ko udupfukamunwa twambarwa mu ruhame. Guverineri John Bel Edwards w’iyo leta, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yanategetse ko utubari dufungwa ahantu hose muri iyo leta.

Perezida Trump yagize ati: “Ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.

Muri iyi leta ya Louisiana, banakajije ingamba zo kurwanya iki cyorezo muri za ‘restaurants’, ubu zitacyemerewe kugaburira abakiliya bicaye imbere muri zo. Iyo ngamba iratangira gukurikizwa kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020. Byitezwe ko abadepite bo muri iyo leta bo mu ishyaka ry’abarepubulikani, ari naryo rya Trump, bamagana icyo cyemezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga