Sudani: Kudakata ibice by’igitsina cy’umugore, kunywa inzoga, bimwe mu byavuguruwe mu mategeko

Nyuma y’imyaka irenga 30 y’ubutegetsi bwa kisilamu, Leta ya Sudani yakoze amavugurura atadukanye arimo no kwemerera abatari abayisilamu kunywa inzoga. Aba, banakuriweho itegeko rihana abatagira idini ku gihano cyo gukubitirwa inkoni ku karubanda. Abagore bakira kukatwa bimwe mu bice by’igitsina n’ibindi.

Minisitiri w’ubutabera Nasredeen Abdulbari yagize ati: “Dukuyeho amategeko yose ahonyora uburenganzira bwa muntu muri Sudan”. Hari amategeko mashya yashyizweho mu cyumweru gishize, ariko ubu ni bwo bwa mbere hasobanuwe ku mugaragaro ibiyakubiyemo.

Sudan yanaciye umugenzo wo gukata ibice bimwe by’igitsina-gore, bizwi nka ‘female genital mutilation’ (FGM).
Bijyanye n’aya mategeko mashya, abagore ntibagicyeneye guhabwa uruhushya n’umugabo mwenewabo mbere yuko bakora urugendo bari kumwe n’abana babo.

Aya mavugurura abaye nyuma y’ubutegetsi bwa Omar al-Bashir yamazeho imyaka igera hafi kuri 30, agahirikwa mu mwaka ushize wa 2019 ku gitutu cy’abigaragambya. Leta iriho kuri ubu ni imvange irimo kwishishanya y’amatsinda yahiritse Bwana Bashir ndetse n’abahoze bakorana na we mu gisirikare bagezeho bakagira uruhare mu kumuhirika ku butegetsi.

Itegeko rishya ku nzoga riteye gute?

Abatari abayisilamu ubu bemerewe kunywa inzoga ahantu ha bonyine, ariko itegeko ryo kutanywa inzoga ku bayisilamu ryo rigumyeho, nkuko Minisitiri w’ubutabera Abdulbari yabibwiye televiziyo y’igihugu.

Ikinyamakuru Sudan Tribune gisubiramo amagambo ye avuga ko abatari abayisilamu nubundi bashobora guhanwa mu gihe baba bafashwe basangira inzoga n’abayisilamu.
Yasobanuye ko leta iri kugerageza kubungabunga uburenganzira bw’abatari abayisilamu, bagereranywa ko bangana na 3% by’abaturage barenga miliyoni 41 batuye iki gihugu. Ubu bemerewe kunywa, gutumiza no gucuruza inzoga.

Yagize ati: “Dufite umuhate wo gusenya buri bwoko bwose bw’ivangura ryashyizweho n’ubutegetsi bwa kera tugatera intambwe tugana ku buringanire bw’abaturage ndetse n’impinduka muri demokarasi”.

Aya mategeko yashyizweho bwa mbere mu kwezi kwa kane, ariko ubu nibwo atangiye kubahirizwa, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Mohamed Osman uri mu murwa mukuru Khartoum.

Naho se izindi mpinduka zo ni izihe?

Mbere yo kuri uyu munsi, buri muntu wese wahamwaga no kutayoboka idini ya isilamu, cyangwa agahamwa no kutagira idini, yashoboraga guhanishwa igihano cy’urupfu.

Inkuru yamenyakanye cyane ni iya Meriam Yehya Ibrahim Ishag, umugore wari utwite wakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe mu mugozi nyuma yo gushakana n’umugabo wo mu idini rya gikristu, mu mwaka wa 2014.

Yaje gushobora guhunga ava muri Sudan, ariko itegeko ryo kutagira idini, ryibasira abafatwa nkaho bataye idini ya isilamu ryari ryaragumye mu gitabo cy’amategeko ahana, ubu nibwo bigiye byahinduka.

Bwana Abdulbari yavuze ko kuvuga ko kanaka nta dini agira byari “igikangisho ku mutekano n’ituze by’umuryango mugari [société/society]”. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Bashir, polisi ishinzwe imyitwarire akenshi yakubitaga abantu inkoni mu ruhame kubera amakosa mato, ariko Bwana Abdulbari yavuze ko ubu iki gihano cyakuweho.

Izi mpinduka nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zishyizweho nyuma y’itegeko ry’imyitwarire ryapyinagazaga abagore rigenzura icyo bakoreye mu ruhame cyangwa uburyo bambaye mu ruhame, naryo ryakuweho mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019.

Ishyirwaho ry’amategeko akaze ya kisilamu mu myaka ya 1980, ryabaye mu by’ingenzi byatumye haduka intambara yamaze igihe ikaza kugeza ku bwigenge bwa Sudani y’epfo mu 2011. Muri Sudani y’epfo, benshi mu baturage barenga miliyoni 10 bayituye ni abo mu idini rya gikristu cyangwa abagendera ku madini gakondo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →