Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yasabye ubufatanye n’izindi nzego

Umuyobozi mushya w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ubwo yahabwaga ku mugaragaro inkoni y’ubutware bw’iyi ntara kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye barimo n’ab’uturere bakoranaga gufatanya muri byose kugira ngo bateze imbere iyi ntara. Hari mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye mu karere ka Nyanza hakirwa uyu muyobozi mushya.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bugaragaza ko mu Guteza imbere iyi ntara hari imishinga yagiye ikorwa ikwiye kwitabwaho irimo uruganda ruzatanga amashanyarazi ruri Ku Gisagara.

Guverineri Kayitesi yashyikirizwaga Inkoni y’Ubutware.

Umuyobozi mushya w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko azagerageza gushyira imbaraga mu kuzamura iyi ntara mu iterambere, yita cyane Ku mishinga yadindiye kugirango irangire. Akaba ari naho ahera asaba ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo ibikorwa biteganijwe bibashe kugerwaho.

Yagize ati:” nzagerageza gushyira imbaraga mu kuzamura iyi ntara, ariko ndasaba ubufatanye n’abandi bayobozi kandi ndizera ko tuzakorana neza kuko n’ubundi twakoranaga”.

Minisitiri Shyaka.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase wayoboye umuhango wo gushyikiriza Kayitesi Alice ubutware bw’iyi ntara, yavuze ko umuturage ari we w’ibanze mu iterambere ry’Igihugu. Akaba asaba abayobozi bose kwita Ku bikorwa by’iterambere ariko bashyira umuturage imbere. Umuturage ku isonga rya byose.

Minisitiri Shyaka yagize ati:”Abayobozi bose mubyo bakora byose bagomba gushyira umuturage ku isonga, bakabungabunga iterambere rye kugira ngo n’Igihugu gitere imbere”.

Kayitesi ibumoso, Min. Shyaka hagati, Gitifu w’Intara Bob iburyo.

Guverineri Kayitesi, abaye uwa 6 ugiye kuyobora iyi ntara. Uwari usanzwe ayiyobora, CG Emmanuel K. Gasana ntabwo yagaragaye mu ihererekanya bubasha n’uyu muyobozi mushya umusimbuye.

Kayitesi, yari asanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, umwanya yari yaragiyeho muri 2017 mu kwezi k’Ugushyingo. Yagiriwe icyize na Perezida Kagame Paul, amuhamagarira kuyobora iyi ntara kuwa 07 Nyakanga 2020.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →