Kayitesi Alice wari meya wa Kamonyi akazamurwa kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 yijeje Tuyizere Thaddee wamusimbuye mu nshingano ko nubwo azamuwe, ariko icyo akoze ari uguhindura ibiro gusa. Yasabye Tuyizere n’abo bakorana kurushaho gukora no guteza imbere kamonyi, bagashyira imbaraga hamwe.
Guverineri Kayitesi, yagize ati“ Ibyo twagezeho byose twarabifatanije. Ndashimira umurava waturanze, umutima nama watuyoboraga ndetse no kugira ishyaka ryo kurangiza ibyo twatangiye. Turacyari kumwe, ntaho ngiye, nzahindura ibiro ariko tuzakomeza kubana”. Yakomeje abasaba kubungabunga ibyagezweho.
Yasabye ko mubigomba gushyirwamo imbaraga cyane bagomba gushyira ku Isonga umutekano w’Abaturage n’ibyabo, bafatanije n’izindi nzego, Gukomeza gukemura ibibazo by’abaturage kandi bagahabwa umwanya wo kubigiramo uruhare, Gushyira imbaraga mu gutuma abaturage bose ba Kamonyi bagira uburyo bwo kwivuza, Kwihutisha iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri, gushyira imbaraga mu kurangiza ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’umuturage n’ibindi.
Guverineri Kayitesi, yagaragaje ko yizeye ikipe asize muri aka karere ka kamonyi, kuko azi neza ko nishyira hamwe izagera kuri byinshi biruta ibyo bageranyeho.
Tuyizere Thaddee, usanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba ariwe ugiye kubifatanya no kuba umuyobozi w’agateganyo w’aka karere, yijeje uwo asigariye mu mirimo ko nta kizahungabana.
Yagarutse ku magambo ari mu ndirimbo y’akarere ka kamonyi nk’Abesamihigo maze agira ati“ Murabizi ko indirimbo y’Abesamihigo ivuga ngo “ Kamonyi uri Rudasumbwa”, isoza ivuga ngo Njyanama na Nyobozi turuzuzanya, igasoza ivuga ngo, Abayobozi n’abayoborwa turuzuzanya, Ibyiciro bitandukanye turuzuzanya, ubwo bwuzuzanye rero tuzakomeza tubushingireho, Kamonyi dukomeze kwesa Imihigo”.
Tuyizere, yeruriye imbaga yari yaje muri uyu muhango ko inshingano ahawe zitoroshye, ariko kandi anavuga ko ku rundi ruhande zoroshye kuko afite aba bose barimo na Guverineri asimbuye. Ati“ Inshingano mu mpaye ntabwo zoroshye, ni inshingano ngiye guhuza n’izindi ariko na none ziroroshye kuko mbafite. Mu by’ukuri ndabizeza ko nta cyuho kizigera kigaragara mu karere kacu”.
Guverineri Kayitesi Alice, yashyizwe kuri uyu mwanya kuwa 07 Nyakanga 2020 avuye ku mwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi nawo yatorewe kuwa 17 Ugushyingo 2017. Yatorewe kuba Meya avuye mu nzego z’umutekano (ubutasi-NISS) aho yabanje gukorera Kamonyi, akajya Muhanga ariho yavuye aza kuba Meya wa Kamonyi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com