Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yashyingiwe abagabo babiri mu kwezi kumwe
Mu gihe mu mategeko ya Kenya gushaka uri munsi y’imyaka 18 ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntabwo byabujije ko umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yahatiwe na se umubyara gushaka umugabo w’imyaka 51 y’amavuko. Aha, uyu mwana yaje kuhatoroka aza kongera gushaka undi mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ariko aza gutabarwa.
Umubyeyi w’umugabo w’uyu mwana (Se), utuye mu karere ka Narok mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, yamuhatiye gushaka umugabo w’imyaka 51. Umwana yaje gutoroka, ariko azakongera guhatirwa kurongorwa n’undi mugabo w’imyaka 35, mbere yuko atabarwa n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abana ifatanyije n’abategetsi.
Muri Kenya, gushaka umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. Impirimbanyi y’umugabo uharanira uburenganzira bw’abana, avuga ko yahawe amakuru ajyanye n’uwo mukobwa ubwo yari mu gikorwa cyo gutabara undi mukobwa.
Joshua Kaputah wo mu ishyirahamwe ‘Narok County Peace Association’ yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Se yamuhaye umugabo ukuze ngo amurongore. Nta yandi mahitamo yandi yari afite atari ukurongorwa n’umugabo muto mu myaka kuri uwo [wundi]”.
Bwana Kaputah yongeyeho ko ubukene n’ifungwa ry’amashuri kubera iki cyorezo cya coronavirus byagize uruhare mu kwiyongera kw’ishyingirwa ku gahato ry’abana b’abakobwa.
Yagize ati: “Imiryango imwe irashonje kandi gutekereza ko ushobora kubona inka ebyiri cyangwa eshatu z’inkwano ni ibintu bitera igishuko cyane”.
Muri Kenya gushaka imburagihe bihagaze gute?
Gushyingira abakobwa batarageza igihe ni ikibazo giteye inkeke muri Kenya mu bwoko bw’aba Maasai bagendera cyane ku migenzo gakondo nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Peter Mwai uri i Nairobi.
Yongeraho ko abakobwa b’aba-Maasai bakunze gufatwa nk’ubutunzi na ba se cyangwa ababarera, bagashyingirwa ku mugabo watoranyijwe na se, na we agahabwa inka nk’ingurane.
Leta imaze igihe irwanya uwo mugenzo, ariko uracyariho, ahanini bitewe n’uburyo butanoze bwo gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe ariho.
Hari uwari watabwa muri yombi?
Ikinyamakuru The Standard gitangaza ko nyuma yaho umukwe wa mbere yari amaze gutanga inka enye z’inkwano, umukobwa yanze gushakwa n’uwo mugabo se yamuhatiraga, ariko akubitwa na babyara be b’abagabo.
Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’uwo mukobwa agira ati: “Naratorotse kandi kubera ko ntashoboraga gusubira mu rugo kwa data kubera ubwoba bwuko yanyihaniza, nishyingiye rwihishwa ku mugabo w’imyaka 35, wari [usanzwe] warashatse”.
Bwana Kaputah yavuze ko se w’uwo mukobwa yaje kumenya aho aherereye, akamusubiza kuri wa mugabo w’imyaka 51. Ubwo Bwana Kaputah yahageraga aherekejwe n’abategetsi, uwo mugabo yari yamaze kuzimira/guhunga.
Polisi ya Kenya iri gushakisha se w’uwo mukobwa n’abo bagabo babiri bari bashatse uwo mwana, bose ubu bihishe, nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga.
Nibahamwa n’icyaha, bashobora gufungwa imyaka itanu bagacibwa n’amande ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya (ni agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda), cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibyo bihano.
Munyaneza Theogene / intyoza.com