• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Icyorezo gishya cya Ebola gihangayikishije OMS/WHO

Umwanditsi
July 17, 2020

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, ryatangaje ko ritewe impungenge n’uburyo icyorezo cya Ebola kirimo kwiyongera muri Equateur(DRC). Hamaze kugarara abantu 56 bacyanduye kuva tariki ya 1 Kamena 2020 hatangazwa ko cyongeye kugaragara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Matshidiso Moeti Umuyobozi wa OMS muri aka karere ka Afurika, avuga ko bafite isomo bakuye mu cyorezo giheruka mu mwaka wa 2018 muri aka gace. Avuga kandi ko bamwe mu banduye iki cyorezo bari mu duce twa kure ku buryo bigoye kubageraho.

Muri aka gace nkuko Radio Okapi ibitangaza, imibare y’abamaze kubarurwa ko banduye iki cyorezo imaze kurenga iyari yabaruwe mu mwaka wa 2018 ubwo iki cyorezo cyahagaragaraga, hakabarurwa 54 bacyanduye.

Muri aba bantu 56 bamaze gupimwa bikagaragara ko banduye iki cyorezo, 53 muri bo byaremejwe ko bakirwaye mu gihe abandi batatu bitaremezwa neza. Mu byumweru bitatu gusa bishize, abantu 28 byaremejwe ko bakirwaye.

OMS/WHO itangaza ko ubushobozi mu guhangana n’iki cyorezo budahagije. Ivuga kandi ko kuba iki cyorezo kije mu gihe Coronavirus nayo itoroheye iki gihugu ngo ntabwo birabuza ko ingamba zikwiye zifatwa mu guhangana n’iki cyorezo.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020, abashinzwe iby’ubuzima batangaje ko icyorezo cya Ebola cya mbere gikomeye cyashize, mu ntara eshatu zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, ko kandi cyahitanye abantu bagera kuri 3.200.

Icyorezo cya Ebola cyatangajwe bwa mbere muri Congo kuwa 01 Kanama 2018, mu gihe abantu 3463 bagiketsweho, muri bo 3317 byemejwe ko bakirwaye, naho 2277 kirabahitana nkuko Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu yabitangaje. Mu kwezi kwa Gatandatu gushize, iki gihugu cyatangaje ko mu burasirazuba bwacyo nta cyorezo cya Ebola ki kiharangwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga