Umugore yakubiswe bikomeye n’umugabo we azira kubahuka kuvuga izina rye kwa muganga

Wari uzi ko hari ibihugu bimwe kuri iy’Isi umugore atemerewe kubahuka kuvuga izina rye, ko abitinyutse bifatwa nk’icyaha!? Kimwe muri ibyo bihugu ni Afghanistan, aho umugore wahawe izina rya Rabia yabwiye muganga wamusuzumaga izina rye yagera mu rugo umugabo we akamuhondagura bikomeye.

Umugore wahawe izina rya Rabia, yumvise amenetse umutwe cane, nibwo yaf attyga icyemezo cyo kujya kwa muganga, Umuganga amupimye, yamusanganye icyorezo cya coronavirus.
Rabia yatashye yumva amenetse umutwe kandi ababaye cyane, hanyuma ageze mu rugo ahereza umugabo we urupapuro rwo kwa muganga ruriho imiti bamwandikiye kugira ngo umugabo ayimugurire.

Uwo mugabo, akibona izina ry’umugore we ku rupapuro, afatwa n’uburakari yadukira umugore aramuhondagura, amuziza cyaha ki!? Gusa kuko yubahutse kubwira izina rye undi mugabo(muganga).

Muri Iki gihugu cya Afghanistani, imiryango itegeka abagore kudahirahira bavuga amazina yabo ku bandi bantu, barimo n’abaganga. Hagati aho, hari abarimo kurwanya uyu mugenzo ugaragara ko ari ukubangamira cyangwa se ihohotera rigirirwa abagore.

AbaIrwanya iki gikorwa kibuza igitsina gore kuvuga izina ku wundu muntu, barabikora mu bukangurambaga bise WhereIsMyName? (Izina ryanje riri he).

Muri Afghanistani umugore kubahuka kuvuga izina ryiwe bishobora gufatwa nk’icyaha gikomeye.

Byose bitangira iyo umwana w’umukobwa avutse. Mbere na mbere bifata igihe kugira ngo bamuhe izina. Iyo umukobwa arongowe, izina ryiwe ntiryandikwa ku rwandiko rw’ubutumire. Iyo arwaye, izina ryiwe kenshi ntirishirwa ku rupapuro muganga yamusuzumiyeho. Iyo apfuye, izina ryiwe ntiryandikwa ku rupapuro rwemeza ko yapfuye. Mbese izina ry’igitsina gore muri iki gihugu ntaho ryemewe kugaragara.

Iki rero nicyo cyatumye abagore bo muri Afghanistani bahaguruka bagatangiza ubukangurambaga bwo guharanira gukoresha amazina yabo nta ngorane, mu bukangurambaga bise WhereIsMyName? (Izina ryanje riri he?). Aya magambo, bayakoresha ku byapa n’inyandiko bagenda bamanika hirya no hino no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Benshi mu bagore muri iki gihugu nabo bumva ko badashobora kuvuga izina ryabo, mu rwego rwo guhesha icyubahiro basaza babo, ba se cyangwa se abakunzi babo babarambagije n’ababarongoye.

Niko bivugwa n’uwundi mugore, Herat wavuganye na BBC dukesha iyi nkuru, nawe ubwe utashatse gutangaza izina rye ndetse no kutanyuza ijwi rye kuri rwadio.

Yagize ati: “Iyo umuntu ambajije izina ryanjye, ngomba kubanza gutekereza icyubahiro ngomba guha musaza wanjye, Papa hamwe n’umukunzi wanjye, aho rero sinshobora kumubwira izina ryanjye. Kubera iki nateza urubwa umuryango wanjye? Inyungu irimo yo kuvuga izina ryanjye ni iyihe? Nshaka ko abantu banyita umukobwa wa papa, mushiki wa musaza wanjye. Hanyuma rero mu gihe kizaza bakazanyita umugore w’umugabo wanjye, hanyuma nyina w’umwana w’umuhungu wanjye”.

Sahar Samet afite igipapuro cyanditseho ngo “Where is my name?” (izina ryanje riri he?) mu gushaka ko uburenganzira bw’abagore bwubahirizwa.

Aya makuru ateye agahinda, ariko ni ibintu bigwiriye muri iki gihugu. Gukoresha izina ry’umugore cyangwa ry’umukobwa ni ibintu bitabonwa neza kandi bishobora gufatwa nk’igitutsi mu bice byinshi bya Afghanistani. Abagabo cyangwa se abahungu benshi ntibubahuka kuvuga mu bantu amazina ya bashiki babo, abagore babo cyangwa se ba nyina babo kuko bifatwa nk’ibiterasoni n’ukubateza urubwa. Mu kuvuga abagore, babavuga nk’umukobwa wa naka (se umubyara), nyina cyangwa mushiki w’umuhungu mukuru mu muryango. Itegeko ryo muri Afghanistani ritegeka ko ku ifishi y’amavuko handikwako se w’umwana gusa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →