• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Muhanga/Mushishiro: Nta bantu 2 baba mu muntu umwe mu kurwanya Coronavirus-Meya Kayitare

Umwanditsi
July 20, 2020

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, ari kumwe n’abagize Komite nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere n’abaturage b’Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro, aho batunganyaga ahagiye kubakwa ibyumba 9 by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12( 12YBE), yibukije ko uruhare rwa buri wese mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 rukenewe. Ko uwirinze aba arinze n’abandi bose.

Meya Kayitare yagize ati“ Nta muntu uberaho undi, nta bantu 2 baba mu muntu umwe, niyo mpamvu tugomba guha agaciro ubuzima tukirinda”. Yakomeje yibutsa buri wese ko amabwiriza yashyizweho mu kwirinda iki cyorezo agomba kubahirizwa uko ari, ko nta kuyakerensa.
Yagize kandi ati “ Gusuzugura amabwiriza ni ukwitesha agaciro no kwiyima ubuzima. Dukwiye kumenya ko kwirinda ari nako kurinda abandi”.

Mayor Kayitare Jacqueline/Muhanga.

By’umwihariko, kubera ko iki gikorwa ry’umuganda cyari cyateguwe na Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, Meya Kayitare akaba na Chairperson w’Umuryango ku rwego rw’Akarere, yibukije ko nk’Inkotanyi bakwiye kuzirikana ibyiza bazibonyeho, ko ntagutsindwa kubaho muri gahunda n’ingamba by’Umuryango.

Ati“ Inkotanyi twazibonyeho ibyiza byinshi, ntihagira uzitobera, uzanduza kubera kwiyanduza no kwanduza ubuzima bwacu. Twikwanduza ibikorwa byiza dukora, ngo ni bahamagara abanyuranije n’amabwiriza yo kwirinda coronavirus udusangemo”.

Ahakozwe umuganda, hateganijwe kubakwa ibyuma 9 by’amashuri n’ubwiherero umunani. Bije gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bakoraga urugendo rutari munsi ya Kilometero 18 bajya ahitwa ko ari hafi kwiga, hakaba n’abandi bambukaga Nyabarongo bajya mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange kwiga. Aha ho uretse n’abana byagoraga, byari n’impungenge ku babyeyi ku mutekano w’abana babo by’umwihariko mu gihe Nyabarongo yabaga yuzuye.

Aha haratunganyirizwa umuhanda wari usanzwe ahabangamiye ahagomba kubakwa ibyumba by’amashuri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga