Ibitero by’Abatalibani byishe abasirikare 8 ba Leta ya Afuganistani

Ni ibitero bibiri byagabwe n’umutwe w’Abatalibani mu ntara ya Kunduz mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020. Byahitanye abasirikare umunani hakomereka n’abandi. Biragabwa mu gihe Leta yitegura kwinjira mu biganiro ifashijwe na Amerika.

Esmatullah Muradi, umuvugizi w’iyi Ntara ya Kunduz yatangaje ko n’Abatalibani 13 basize ubuzima muri ibi bitero bagabye, aho imirwano yabereye mu misozi ya Shinwari.

Ibitero by’Abatalibani bikomeje kugabwa mu gihe Leta ya Afuganistani irimo kwitegura gufashwa na Amerika ngo ibashe gutangiza byihuse ibiganiro n’Abatalibani. Leta ya Afuganistani yagiye ishinja Abatalibani ko bagenda gahoro mu biganiro byari biteganijwe gutangira mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2020 ariko bigenda bisubikwa kenshi.

Ihanahana ry’imfungwa hagati ya Leta n’Abatalibani nkuko VOA ibitangaza, byari intambwe ya mbere yasabwaga n’impande zishamiranye mbere yuko ibiganiro bitangira. Leta ya Afuganistani, imaze kurekura abatalibani 4,400 ariko yanze kurekura itsinda rya nyuma kuko abari muri ryo ivuga ko bakoze ubwicanyi bukabije.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →