Abapolisi 19 birukanwe mu Burundi bashinjwa Ubujura na Ruswa

Leta y’u Burundi yatangaje ko abapolisi 19 barimo n’abandi bayobozi babiri birukanywe bashinjwa kurya ruswa no kwiba abanyagihugu. Abirukanwe bakurikiranwe n’ubutabera ku byaha bakekwaho nkuko byatangajwe na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko mu bintu bya mbere azibandaho ku butegetsi bwe harimo kurwanya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, Bwana Nkurikiye yamenyesheje ko ibishyikiye abo bantu ari “ubutumwa ku mupolisi wese, no ku bakozi bose bo muri iyi minisiteri nshya”.

Nkurikiye, amenyesha ko barimo barashakisha n’uwo wese yaba yarakoranye ubwo bugome n’abo bantu kugira ngo na we ahite yirukanwa mu kazi. Bwana Nkurikiye avuga ko uzafatwa mu makosa nk’ayo batazamureka ngo akomeze atukisha urwego rw’igipolisi.

Amenyesha abakozi bo muri iyi Minisiteri ko kuva ubu uzahirahira akarya ruswa cyangwa se akanyereza umutungo w’Igihugu atazihanganirwa. Ati:”Abapolisi bose babyumye ko iki ari igikorwa gitangiye kandi gikomeza . Umupolisi wese azasubira kurya ruswa cyangwa agakora ayandi makosa atandukanye azahita yirukanwa”.

Abanyagihugu/abaturage, basabwa gukorana neza n’inzego bagatanga amakuru ku bapolisi n’abategetsi kugira ngo umuntu wese uzaba ashaka kurya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta azahite atabwa muri yombi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →