Wa Munyarwanda ushinjwa gutwika Kiriziya y’i Nantes yongeye gutabwa muri yombi

Umunyarwanda w’impunzi, akaba umukorerabushake muri Kiliziya y’I Nantes mu Bufaransa, yongeye gutabwa muri yombi kuri uyu wa 26 Nyakanga 2020 mu mujyi wa Nantes mu burengerazuba bw’Ubufaransa, aregwa gutwika Kiliziya, nyuma y’inkongi y’umuriro wo mu cyumweru gishize wangije ibice bimwe by’iyi kiliziya yubatswe mu kinyejana cya 15.

Uwo mugabo w’imyaka 39, wakoraga kuri iyo Kiliziya/katedrali nk’umuzamu mu buryo bw’ubukorerabushake, yari aherutse gufungwa ariko nyuma aza kurekurwa bavuga ko ntacyo babonye kimuhama nubwo iperereza ryari rigikomeza.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa gisubiramo amagambo y’umushinjacyaha Pierre Sennès avuga ko uwo mugabo ucyekwa “yemeye” ko ari we wakongeje uwo muriro wafashe mu bice bitatu bitandukanye by’iyo kiliziya. Mbere yari yabihakanye.

Amagambo y’umwunganizi we mu mategeko Quentin Chabert yasubiwemo avuga ko uwo mugabo “yicuza bikomeye” ibyo yakoze. Ati: “Umukiliya yanjye ntiyagoranye”. Ntabwo izina ry’uwo mugabo ucyekwa ryatangajwe.

Uyu mugabo, ubu ari gukorwaho iperereza afunze guhera mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, nyuma yuko ejo kuwa Gatandatu nabwo yari yahaswe ibibazo n’abashinjacyaha.

Uwo muriro wo ku itariki ya 18 y’uku kwezi kwa karindwi 2020 wangije igice cy’iyo Kiliziya nkuru yitiriwe Mutagatifu Petero na Mutagatifu Pawulo y’i Nantes (Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul de Nantes) yo mu kinyejana cya 17, ndetse n’ibirahuri byayo byijimye bimaze igihe.

Iyi mpunzi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yari mu gihe cyo kongeresha uburenganzira bwayo bwo kuguma mu Bufaransa, nkuko abategetsi muri iki gihugu babitangaje.

Soma hano inkuru bijyanye:Umunyarwanda wari wafashwe mu Bufaransa akekwaho gutwika Kiliziya yarekuwe

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →