Uwigeze kuba umutoza wa Rayon Sports yirukanwe muri Young Africans azizwa ivangura ruhu

Umubiligi Luc Eymael wigeze gutoza ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda, yirukanwe mu ikipe ya Young Africans yo mu Gihugu cya Tanzania azizwa kwita abafana“ Inkende”, amagambo ashingiye ku ivangura ruhu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Tanzania ryavuze ko ryiteguye kurega uyu mutoza Luc Eymael mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi-FIFA kubera aya magambo ashingiye ku ivangura ruhu yavuze ku bafana.

Eymael, umubirigi watoje ikipe ya Rayon Sports mu 2014, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi abaturage ba Tanzania.

Eymael yumvikanye avuga ko abafana ba Young Africans ari ‘nk’abazimu batazi iby’umupira ariko bagasakuza nk’inkende cyangwa imbwa’ amagambo afite abo yarakaje cyane.

Uyu mutoza Eymael yari amaze amezi umunani aje gutoza iyi kipe, avuye muri Black Leopards yo mu gihugu cya Africa y’Epfo.

Eyamael yavuze ibi ari gusubiza ku gitutu cy’abafana bamusabaga gusimbuza umukinnyi w’ikipe Ghislain mu mukino yariho atoza mu byumweru byashize.

Nyuma y’ibi, Eymael yanditse ku rubuga rwa Facebook ubutumwa busaba imbabazi bwakwirakwijwe cyane muri Tanzania, aho yavugaga ko yabitewe n’umujinya.

Kuri facebook nkuko BBC ibitangaza, Eymael yaranditse ati:”Ndashaka gusaba imbabazi abaturage ba Tanzania, abakuriye ikipe ya Yanga, abafana n’abaterankunga kubera ariya magambo. Ariya si amagambo ya Luc Eymael ahubwo ni umujinya n’amarangamutima…”.

Nubwo yasabye imbabazi, ikipe ya Young Africans ubu yatangaje ko yahagaritse amasezerano bari bafitanye. Ubwo yatozaga Rayon Sports mu 2014, Luc Eymael yahagaritswe kudatoza mu Rwanda imyaka ibiri, ashinjwa guteza urugomo ku kibuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →