Kamonyi: Minisitiri w’Uburezi yagaye uburyo imashini zigirwaho n’abana zibitswe

Mu rugendo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aherukamo hagati mu cyumweru gishize mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, ubwo yasuraga ahubakwa ibyumba by’amashuri, yageze ahabikwa imashini( Lap top) abanyeshuri bigiraho, anenga ubuyobozi bw’iki kigo kutita kuri izi mudasobwa, haba ku isuku n’umutekano wazo.

Minisitiri Uwamariya, yabwiye ubuyobozi bwa GS Nyamiyaga ko uburyo bafashemo izi mudasobwa budakwiye, ko nta suku ndetse nta n’umutekano wizewe kuri izi mashine bitewe n’aho zibitse n’uburyo zibitswemo, ko byoroheye uwashaka kuziba kandi ko no kwangirika kwazo byoroshye.

Ni imashini zirambitse ku meza y’imbaho, ahantu hagaragara ko isuku yaho igerwa ku mashyi, zidatwikiriye kandi ziri mucyumba (salle) cy’ishuri rifite amadirishya atagira ibiyakingwaho( rideaux) ku buryo uri hanze bimworohera kubona ibiri imbere. Ni Mudasobwa kandi ivumbi n’imyanda byoroshye kugeraho.

Umuyobozi w’iki kigo abajijwe ibyo kuba izi mudasobwa zibitse mu buryo budakwiye, ahantu hari umwanda, aho bigaragara ko umutekano wazo uri ku kigero cyo hasi, yemeye nta gushidikanya ko umutekano wazo udahagije, avuga ko agiye gukosora ibitarakozwe neza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ari muri GS Nyamiyaga.

Minisitiri Uwamariya, yasabye ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’Akarere gufatanya gushaka ahantu hakwiye kandi hari umutekano usesuye w’izi mudasobwa, ababwira ko uko zibitse bidaterwa n’ubushobozi buke, ahubwo ko ari uburangare.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →