Museveni yemejwe n’ishyaka NRM kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 ryemeje ko umukuru waryo Yoweri Kaguta Museveni ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Kwemezwa kwa Perezida Museveni kuba ariwe uzahagararira ishyaka NRM mu matora y’umukuru w’Igihugu, si ikintu gitunguranye kuko umunyamabanga mukuru w’iri shyaka yri aherutse kuvuga ko muri iryo shyaka nta muntu wagaragaje ubushake bwo guhatana na Perezida Museveni.

Kuri Twitter, Perezida Museveni w’imyaka 75 ugiye kwiyamamariza manda ya gatandatu, yahise avuga ko “mu gihe nyacyo, azatangaza gahunda ye n’imigabo n’imigambi afite“.

Mu kwezi kwa 11 biteganyijwe ko komisiyo y’amatora ari bwo izemeza ‘kandidatire‘ z’abashaka guhatanira iyi ntebe y’umukuru w’Ibihugu.

Perezida Museveni amaze imyaka 34 ku butegetsi. Aramutse yiyamamaje akongera gutorwa, azaba yemerewe gutegeka indi myaka itanu, yabishaka agahatanira indi kuko mu 2017 itegekoshinga ryavanyeho manda ntarengwa ku mukuru w’Igihugu.

Nubwo andi mashyaka ataratangaza abazayaserukira mu matora, gusa byitezwe ko ushobora kuzahangana bikomeye na Museveni ari umunyamuziki n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine.

Kubera icyorezo cya coronavirus, Leta ya Uganda yategetse ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba kuba mu buryo busanzwe, abiyamamaza bagomba gukoresha amaradiyo na televiziyo gusa.

Mu gihe radiyo arizo benshi bageraho, BBC itangaza ko ishyaka riri ku butegetsi rifite amahirwe, ugereranyije n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, kuko radiyo nyinshi zifitwe n’abantu bo mu ishyaka rya NRM.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →