Kim Jong-un, Perezida wa Korea ya ruguru yatangaje ko intwaro za kirimbuzi bafite zibizeje umutekano “uhagije/usesuye” kandi ko ari ikintu kizatuma nta yindi ntambara yongera kuba muri Korea nk’uko bivugwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta. Ntagasuzuguro n’iterabwoba rya bagashakabuhake kuri iki gihugu.
Perezida Kim yavuze ibi mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 67 intambara ya Korea zombi irangiye. Ibyo yavuze byerekanye ko nta gahunda yo kureka ibyo kubaka intwaro kirimbuzi iki gihugu gifite nk’uko byari mu mugambi w’ibiganiro na Amerika.
Perezida Kim mu ijambo rye yavuze ko igihugu cye cyagerageje kuba “igihugu kikwije intwaro zikomeye” mu kwirinda indi ntambara nk’uko ibiro ntaramakuru bya Leta KCNA bibivuga.
Ibi biro, bisubiramo amagambo ye agira ati: “Ubu, twabaye igihugu gishobora kwirinda byizewe no gusubiza twemye igitutu cyose n’ibikangisho bya gisirikare no gutera ubwoba bya ba gashakabuhake n’izindi ngufu mbi”.
Akomeza ati” Nta yindi ntambara izongera kuba kuri ubu butaka, umutekano wacu n’imbere hazaza birinzwe neza mu buryo buhoraho kubera intwaro kirimbuzi zacu zikomeye zo kwirinda”.
Hashize iminsi ibihugu bya Amerika na Korea ya ruguru byerekanye ko nta wundi muhate uhari w’ibiganiro byo kubuza Korea ya ruguru kwigwizaho intwaro kirimbuzi.
Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika aheruka kuvuga ko Perezida Donald Trump yakongera kuganira na Perezida Kim habaye gusa hari icyizere cy’impinduka.
Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida Kim akaba n’umutegetsi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi aheruka kuvuga ko batazongera guha indi mpano Trump ngo bahure nawe maze abone ibyo yigamba yakoze.
Perezida Kim na Trump bahuye inshuro eshatu hagati ya 2018 na 2019, gusa ibiganiro by’impande zombi ntacyo byagezeho. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Korea ya ruguru yatangaje ko igiye gukomeza gahunda yayo yo kubaka intwaro kirimbuzi, ndetse ko bazakora intwaro z’ubwoko bushya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com