Umukuru w’Igihugu wa Tanzania John Pombe Magufuli ubwo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 yari mu muhango wo gusezera Benjamin William Mkapa wayoboye iki gihugu kuva mu 1995-2005, kwihangana byamunaniye afatwa n’ikiniga, asuma amarira ubwo yagezaga ijambo ku mbaga yitabiriye uyu muhango. Avuga ko urupfu rwa Mkapa, ari igihombo kitagiranakagero kuri we, aho amwita ko yari “intwari ye”.
Perezida Mkapa niwe wagejeje Magufuli ku rwego rukomeye rwa politike ubwo yamugiraga icyegera cya Minisitiri mu 1995, nyuma amugira Minisitiri wuzuye mu mwaka wa 2000.
Kuri uyu wa kabiri nibwo habaye umuhango wo kumusezera ku rwego rw’igihugu ku murwa mukuru w’ubucuruzi wa Dar es Salaam, mbere y’uko umurambo we ujyanwa mu ntara y’amavuko ya Mtwara.
Igihe Perezida Magufuli yarimo ageza ijambo ku mbaga y’abaje gusezera, yagaragaye asuka amarira, aho avuga ko Nyakwigendera Mkapa ari we wamugize uwo ariwe ubu.
Mu kwihanagura amarira, Perezida Magufuli yagize ati: “Iyo ataba mutama/umusaza Mkapa, simba ndi hano ubu. Umutama Mkapa ni intwari yanjye, n’igihe nabaga ndi mu bibazo bindemereye, ntiyigeze antererana. Yarandeze nk’umwana we”.
Magufuli yashimagije kandi nyakwigendera Mkapa nk’umuyobozi wamanye ubushobozi budasanzwe bwo kuzamura abandi bayobozi. Ati “…twavuga ko yari umuntu abona/areba kure cyane, ni we wangejeje ku rwego runini. Niwe yagennye Jakaya Kikwete ngo abe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cy’imyaka 10, aho ushobora kubona ko yarimo aramutegura kumusimbura. Ni nawe washoboye no kuzamura Perezida Shein wa Zanzibar, cyo kimwe n’uwiyamamaje ku giti cya CCM muri Zanzibar, Dr. Mwinyi”.
Ibi yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusezera Nyakwigendera Mkapa, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko yabikoze mbere y’uko kajugujugu y’igisirikare cya Tanzania itwara umurambo wa Benjamin William Mkapa iwuvana mu mujyi wa Dar es Salaam iwerekeza i Masasi mu ntara ya Mtwara, aho azashyingurwa ku munsi w’ejo tariki 29 Nyakanga 2020.
Munyaneza Theogene / intyoza.com