Iran yarashe igisasu cya Misile ku bwato bw’ubwiganano bw’Igisirikare cya Amerika

Igisirikare cya Iran kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020 cyarashe ibisasu bya misile ku cyiganano cy’ubwato bw’Amerika bw’intambara bugwaho indege mu gace k’ingenzi k’ubunigo bwa Hormuz (Strait of Hormuz/Détroit d’Ormuz). Ni mu gikorwa cy’imyitozo y’izi ngabo.

Iyo myitozo ya Iran yari irimo ibisasu bikaze cyane kuburyo igisirikare cy’Amerika cyasabye ibigo bibiri byacyo byo muri ako karere kuba maso.

Icyiganano cy’ubwato bw’intambara bw’Amerika bugwaho indege.

Igisirikare kirwanira mu mazi cy’Amerika cyamaganye ibyo cyise “imyitwarire itarimo gushyira mu gaciro kandi yo guhubuka ya Iran”. Amerika yavuze ko iyo myitwarire ya Iran igamije kugerageza “gutera ubwoba no kotsa igitutu”.

Iran ikoze iyi myitozo muri iki gihe ubushyamirane buri hejuru hagati y’ibihugu byombi mu mazi yo muri icyo kigobe. Iyi myitozo yiswe ‘Intumwa Mohammed wa 14’. Yaciye kuri televiziyo y’igihugu ubwo yabaga.

Abasirikare ba Iran bamanukira kuri icyo cyiganano cy’ubwato bw’intambara bw’Amerika.

Icyiganano, gisa nk’ubwato bw’intambara Amerika isanzwe ishyira mu mazi yo mu kigobe, kigaragazwa gikikijwe n’indege mpimbano z’intambara aho ubwo bwato buparikwa. Nuko ibisasu bya misile bikaraswa biturutse mu mfuruka zitandukanye, harimo n’ibipimiranya kuri ubwo bwato.

Ikindi gisasu cya misile kigaragara nk’igikubita mu rubavu rw’ubwo bwato bwiganano bw’intambara.

Jenerali Majoro Hossein Salami ukuriye umutwe w’ingabo kabuhariwe za Iran yabwiye televiziyo y’igihugu ati: “Ibyerekanywe uyu munsi [ejo ku wa kabiri] muri iyi myitozo, mu cyiciro cy’ibijyanye no kurwanira mu kirere no mu mazi, byose bijyanye no kugaba igitero”.

Igisirikare cya Iran ubwo cyarasaga igisasu cya misile gipimiranya iki cyiganano cy’ubwato.

Igisirikare cy’Amerika nkuko BBC ibitangaza, cyavuze ko hatahuwe umuriro w’ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa ‘ballistic’. Ibyo byatumye ibigo byacyo byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) no muri Qatar bisabwa kuryamira amajanja, nkuko igisirikare cy’Amerika cyabivuze.

Komanda Rebecca Rebarich, umugore uvugira igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi gifite ibirindiro mu gihugu cya Bahrain kiri mu kigobe cya Perse, yagize ati: “Igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi gikora imyitozo yo kwirwanaho hamwe n’abo dufatanya mu kubungabunga umutekano wo mu mazi mu gushyigikira ubwisanzure bwo kugenda mu mazi; mu gihe Iran yo ikora imyitozo yo kugaba ibitero, igerageza gutera ubwoba no kotsa igitutu”.

Ibisasu bya misile byanarasiwe ku butaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →