• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Imyitozo y’ingabo za Irani yakanguye iza Amerika ziryamira amajanja

Umwanditsi
July 30, 2020

Ingabo za Irani zarashe ibisasu bya rutura mu gikorwa cy’umwitozo wa gisirikare watumye ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri ahitwa Al-Dhafra na Al-Udeid muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ziryamira amajanja.

Umwitozo wa gisirikare ingabo za Irani zakoze waranzwe no kurasa ibisasu bya rutura byo mu bwoko bwa missile byarasiwe mu kuzimu bitumbagira mu kirere cy’ikigobe cya Hormuz byerekeza ku ndege zagenewe kuraswa mu gihe cy’imyitozo.

Televiziyo ya Leta yatangaje ko muri uwo mwitozo, hagaragayemo n’indege z’intambara zitagira abazitwaye zasukaga ibisasu ku ntego zagenwe. Amashusho y’indege zitagira abaderevu yerekanye ibindi bisasu byarasiwe mu butayu ku ntego zagenewe kwitoza.

Jenerali Amir Ali Hajizadeh, ukuriye ingabo za Irani zirwanira mu kirere, yabwiye televiziyo ya Leta ko ari ubwa mbere igisirikare gikora umwitozo nk’uwo, n’ubwo kizigamye ibisasu bya rutura mu bubiko bwacyo bw’intwaro.

Uwo mwitozo wakozwe n’ingabo za Irani nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, wari ukaze ku buryo watumye ingabo z’Amerika mu bigo bibiri biri muri ako gace ziryamira amajanja.

Ni umwitozo wafashwe nk’ugamije gutanga ubutumwa kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika no kugaragaza ko hakiri kurebana nabi hagati ya Irani n’Amerika. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2020, ibitero by’ingabo z’Amerika byahitanye Jeneral Quassem Soleimani wafatwaga nk’umucurabwenge n’umuyobozi ukomeye mu gisirikare cya Irani. Na yo yihimuye irasa ibisasu byakomerekeje abasirikare b’Amerika muri Iraki.

Soma hano inkuru isa n’iyi:Iran yarashe igisasu cya Misile ku bwato bw’ubwiganano bw’Igisirikare cya Amerika

Umwitozo ingabo za Irani zakoze uyu munsi n’uburyo ingabo z’Amerika zabyitwayemo, biragaragaza ko ikibazo cy’intambara ishoboka hagati y’ibihugu byombi kitarakemuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga