Imyitozo y’ingabo za Irani yakanguye iza Amerika ziryamira amajanja

Ingabo za Irani zarashe ibisasu bya rutura mu gikorwa cy’umwitozo wa gisirikare watumye ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri ahitwa Al-Dhafra na Al-Udeid muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ziryamira amajanja.

Umwitozo wa gisirikare ingabo za Irani zakoze waranzwe no kurasa ibisasu bya rutura byo mu bwoko bwa missile byarasiwe mu kuzimu bitumbagira mu kirere cy’ikigobe cya Hormuz byerekeza ku ndege zagenewe kuraswa mu gihe cy’imyitozo.

Televiziyo ya Leta yatangaje ko muri uwo mwitozo, hagaragayemo n’indege z’intambara zitagira abazitwaye zasukaga ibisasu ku ntego zagenwe. Amashusho y’indege zitagira abaderevu yerekanye ibindi bisasu byarasiwe mu butayu ku ntego zagenewe kwitoza.

Jenerali Amir Ali Hajizadeh, ukuriye ingabo za Irani zirwanira mu kirere, yabwiye televiziyo ya Leta ko ari ubwa mbere igisirikare gikora umwitozo nk’uwo, n’ubwo kizigamye ibisasu bya rutura mu bubiko bwacyo bw’intwaro.

Uwo mwitozo wakozwe n’ingabo za Irani nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, wari ukaze ku buryo watumye ingabo z’Amerika mu bigo bibiri biri muri ako gace ziryamira amajanja.

Ni umwitozo wafashwe nk’ugamije gutanga ubutumwa kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika no kugaragaza ko hakiri kurebana nabi hagati ya Irani n’Amerika. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2020, ibitero by’ingabo z’Amerika byahitanye Jeneral Quassem Soleimani wafatwaga nk’umucurabwenge n’umuyobozi ukomeye mu gisirikare cya Irani. Na yo yihimuye irasa ibisasu byakomerekeje abasirikare b’Amerika muri Iraki.

Soma hano inkuru isa n’iyi:Iran yarashe igisasu cya Misile ku bwato bw’ubwiganano bw’Igisirikare cya Amerika

Umwitozo ingabo za Irani zakoze uyu munsi n’uburyo ingabo z’Amerika zabyitwayemo, biragaragaza ko ikibazo cy’intambara ishoboka hagati y’ibihugu byombi kitarakemuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →