Sinzi niba ari ukuducira amarenga ngo tubasubize muri“ Guma murugo”-Min Ngamije Daniel

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 yatangaje ko akurikije uko imibare y’abasanganwa Covid-19 ibigaragaza, wagira ngo biraca amarenga y’uko abantu basubizwa muri gahunda ya “Guma murugo”. Avuga ko yaba abakoresha, abakozi, abakuru b’imiryango, ntawitaye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri Ngamije, avuga ko ihererekanywa ry’iki cyorezo rituruka ku muntu uba wagize intege nke mu ipfundo ryo kuyihagarika. Zimwe mu ngero atanga n’inkaho usanga abakoresha baradohoye gukurikirana uko abakozi babo birinda iki cyorezo.

Bamwe mubagaragaweho iki cyorezo mu mujyi wa Kigali barimo abakarani. Aha ngo ugira utya ugasanga umukarani aje avuye gukora imirimo itandukanye, aje mu mangazine gutwara imizigo, nta gapfukamunwa, nta mazi bamuhaye yo gukaraba, nta wa muti baha umuntu ngo akarabe.

Icyo uyu akorera aho yinjiye ni uko ahasiga uburwayi, nyiri amangazini akandura, nawe agataha akanduza abo murugo, umwana uhavuye agiye mukazi akagenda akanduza abakozi bose bo ku kazi cyangwa se abenshi bo ku kazi aho akora, noneho ugasanga indwara yabaye guhererekanya kwayo hagati y’abantu batandukanye kubera ko hari uwagize intege nke mu ipfundo ryo kuyihagarika cyangwa se abatubahirije inshingano zabo mu kwirinda iki cyorezo  bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Dr Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko uku kudohoka gutuma imibare irushaho kwiyongera guca amarenga yo kuba abantu basubizwa muri “Guma murugo” habaye nta gihindutse. Ati “Imibare ukuntu imeze n’ukuntu abantu bari kwitwara, sinzi niba ari ukuducira amarenga ngo tubasubize muri“ Guma murugo” ariko wagira ngo nibwo butumwa bashaka kuduha”.

Akomeza avuga ko kwirinda iki cyorezo bishoboka, ko ari ukumenya ko iyo wambaye agapfukamunwa, ukarabye amazi meza n’isabune cyangwa se ugakoresha umuti, iyo uhanye intera n’undi muntu, ibi ngo biguha kutagira ibyago byo kwandura iki cyorezo. Buri wese arasabwa kumenya uruhare rwe mu guhagarika iki cyorezo, akabanza gutekereza icyo ari butahukane mu rugo cyangwa se ari buhure nacyo iyo agiye.

Minisitiri Ngamije yatangarije RBA ko iyi ndwara, iyi Virusi yihinduranya, ko ntawe uzi imiterere ya Virusi yakwanduza cyangwa se yakwanduzwa na mugenzi we, ko hashobora kuza ifite ubukana uyifashe akaba aragiye, ko kubaho kw’iyi Virusi ari uko igenda yihinduranya.

Akomeza avuga ko mu gihe imibare ikomeza kuzamuka, abantu bagakomeza gukerensa amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo bigoye ko n’amashuri ashobora gufungurwa. Asaba buri wese gufata ingamba zikomeye no kubahiriza amabwiriza asabwa bityo hakirindwa ingaruka zo mu buryo butandukanye.

Kugeza kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020, kuva umuntu wa mbere wagaragaweho Covid-19 yatangazwa mu Rwanda ubwo hari tariki 14 Werurwe uyu mwaka wa 2020, hamaze gupimwa abantu 260,025 aho abo basanze bayirwaye ari 1,994, Abakize bakaba 1,085, Abapfuye bakaba 5 naho abakirwaye bakaba ari 904.

Ihutire kwisuzuma ukoresheje Terefone ngendanwa aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se niba wikekaho iki cyorezo, hari se uwo ugihekaho uhamagare 114 umurongo utishyuzwa usabe ubufasha. Bimwe mu bimenyetso biranga ukekwaho cyangwa se urwaye iki cyorezo ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →