• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida Trump yakuriwe inzira ku murima ku cyifuzo cyo kwigizayo amatora y’umukuru w’Igihugu

Umwanditsi
July 31, 2020

Abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani ari naryo rya Perezida Donald Trump, bamubwiye ko nta bubasha afite bwo kwigizayo amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Cyari icyifuzo cya Trump ko aya matora yakwigizwa inyuma ngo kuko aramutse abaye yarangwa n’ubujura n’izindi nenge zitandukanye.

Senateri Mitch McConnell ukuriye Abarepubulikani muri sena aho iri shyaka rifite ubwiganze na Kevin McCarthy urikuriye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite aho ridafite ubwiganze, bombi bamaganye icyo gitekerezo cya Trump.

Perezida Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, kandi ukuyatinza uko ari ko kose kwabanza kwemezwa n’inteko y’Amerika. Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kane tariki 30 Nyakanga 2020, Perezida Trump yavuze ko kwiyongera ko gutora hifashishijwe iposita byateza uburiganya n’imibare itari yo y’ibyava mu matora.

Perezida Trump Yatanze igitekerezo cyuko amatora yacyererezwa kugeza igihe yakorwa “neza, mu buryo bwizewe kandi burimo umutekano”.

Hari gihamya nke yo gushyigikira ibyo Perezida Trump avuga, ariko amaze igihe anenga bikomeye gutora hifashishijwe iposita, uburyo avuga ko bushobora kubamo uburiganya.

Leta z’Amerika zirashaka koroshya kurushaho uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita kubera ko hari impungenge ku buzima zitewe n’iki cyorezo cya coronavirus.

Trump yatanze icyo gitekerezo nyuma yuko imibare mishya igaragaje ko ubu ari bwo ubukungu bw’Amerika bwongeye kuzahara, kuva haba izahara rikomeye ry’ubukungu ryo mu myaka ya 1930.

Abarepubulikani bakiriye bate igitekerezo cya Perezida Donald Trump?

Senateri McConnell yavuze ko nta na rimwe mu gihe cyashize amatora ya perezida muri Amerika yigeze atinzwa. Yabwiye igitangazamakuru WNKY cyo muri leta ya Kentucky ati: “Nta na rimwe mu mateka y’iki gihugu, mu ntambara, mu bihe bitoroshye [by’ubukungu] no mu ntambara hagati y’abaturage, tutigeze tugira amatora ahuriweho na za leta kandi akabera ku gihe cyagenwe. Tuzashaka uburyo ibyo twongera kubikora nanone kuri iyi tariki ya gatatu y’ukwa cumi na kumwe”.

Bwana McCarthy, yunze mu rye, ati: “Nta na rimwe mu mateka y’amatora ahuriweho na za leta tutigeze tugira amatora kandi dukwiye gukomereza aho tugakora amatora yacu”.

Hagati aho, nkuko BBC ibitangaza, senateri Lindsay Graham, ushyigikiye Perezida Trump, yavuze ko gutinza amatora “atari igitekerezo cyiza“. Ariko, umunyamabanga wa leta y’Amerika Mike Pompeo yanze kujyanwa mu kuba yagira icyo avuga kuri icyo gitekerezo cya Perezida Trump.

Abajijwe n’abanyamakuru niba Perezida ashobora gutinza amatora, yavuze ko “atavuga ku bintu by’amategeko bigikomeje”.

Hogan Gidley, umuvugizi w’ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump ngo yongere gutorwa, yavuze ko Trump yari arimo gusa “kugaragaza ikibazo” kiriho.

Soma hano inkuru bijyanye:Perezida Donald Trump arasaba ko amatora y’umukuru w’igihugu yigizwayo

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga